Kigali: Icyuho mu gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kurwanya SIDA ni urugamba rukomeye kandi rusaba ingamba zihamye kuko ruhora ruhindura isura, ni muri urwo rwego n’ubutumwa butangwa by’umwihariko ubuhabwa  urubyiruko bukwiye kuvugururwa hagakoreshwa imiyoboro rwibonamo, ijyanye n’igihe.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yabereye i Kigali, yateguwe n’Umuryango Mpuzamadini ku by’Ubuzima                (RICH), yahuje abahagarariye amadini, urubyiruko, imiryango irwanya SIDA n’izindi nzego,  baganira  ku byakongerwamo imbaraga mu kurwanya iki cyorezo.

Harebwe uko  urubyiruko rwarushaho gukangurirwa kwirinda, hagahindurwa  uburyo bwo kurugezaho ubutumwa, hakifashishwa ikoranabuhanga by’umwihariko imbuga nkoranyambaga kuko ubu ari zo rukoresha cyane.

Padiri Nshimyumuremyi Evariste umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya RICH yagarutse ku butumwa  bukangurira abantu kwirinda SIDA bwatangwaga cyera burimo ibyapa ku mihanda, udufirime, udukinamico kuri za radiyo n’ahandi, avuga ko  usanga  hari ibitagihita  ariko hari n’ibitajyanye n’igihe.

Ati: “Urubyiruko rurangariye ikoranabuhanga; rukunda Facebook, WhatsApp, YouTube, Instagram, bene ubwo butumwa busaba ko umuntu abushyiramo imbaraga cyane ntabwo burubangukira, hakwiye gushakishwa uburyo hakoreshwa ikoranabuhanga, kandi ntitubone inkuru z’abahanzi gusa iz’abakinnyi gusa ahubwo umuntu ajye abona n’ubutumwa bumukangurira kwirinda SIDA”. 

Yakomeje avuga ko muri rusange ibyashingirwagaho mu myaka 20 ishize  mu kurwanya SIDA ubishingiyeho ubu byonyine bitaba bihagije. 

Ati:“Birasaba gukomatanya inzego zose; uburezi, gushingira  ku  myitwarire y’abantu, amadini n’izindi nzego zitandukanye z’ubuzima. Birasaba ko dutahiriza umugozi umwe kugira ngo uru rugamba turutsinde”.

Yongeyeho ati: “Uko iminsi ishira hari ibigenda byongera ubukana bw’iki cyorezo ku buryo tutarebye neza dushobora kwisanga dusa nk’aho cyaturushije imbaraga; harimo nko gukerensa SIDA muri iki gihe bavuga ko idahangayikishije, ugasanga ahubwo baratinya gusa  ko umuntu yatera  cyangwa agaterwa inda[…]”. 

Umwe mu bitabiriye ibiganiro witwa Musabyimana Afissa ukorera Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA  no guteza imbere ubuzima (UPHLS), yavuze ko bagaragarijwe uko iki cyorezo gihagaze, basanga by’umwihariko hari imbaraga zikwiye kongerwa mu gukangurira urubyiruko kwirinda.

Ati: “… ubukangurambaga burakenewe, amakuru kuri Virusi itera SIDA arakenewe kuri iki cyiciro cy’urubyiruko kandi kugira ngo atugereho agomba guca mu bintu twisangamo ku myaka yacu, niba ubukangurambaga butangirwa ku kigo nderabuzima nka njye ntabwo aho ari ahantu njya cyane. Hari ibindi  tuba turimo cyane nk’izo telefoni, imbuga nkoranyambaga, ikinamico y’Urunana n’ibindi bijyanye n’urubyiruko”.

Padiri Nshimyumuremyi yagaragaje ko hagiye kurushaho kongerwa ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bamenye ko icyorezo cya SIDA kigihari kandi ko gihangayikishije inzego z’ubuzima kuko hagiye habaho kwirarara gukabije abantu bavuga ko haje imiti igabanya ubukana no kuba kitakica nka mbere.

Abitabiriye inama ku birebana no kurwanya SIDA

Ati: “Ni ubukangurambaga bushingiye ku buryo bwo kwirinda Virusi itera SIDA; kwirinda ubusambanyi, kumenya uko umubiri w’umuntu ukora kugira ngo ababana barashyingiwe bamenye uko bagomba kurera abana babo, bamenye uko bagomba kwirinda, ni yo mpamvu dushyigikiye ibiganiro hagati y’abana n’ababyeyi kugira ngo bafashe abana kumenya ubuzima bw’imyororokere bityo  bizanabafashe kwirinda SIDA”.

Dr Ikuzo Basile Umuyobozi  w’Agashami gashinzwe kwirinda Virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yagaragaje ko mu ngamba bafite harimo gushakisha uburyo bwose butuma begera urubyiruko bakarwigisha rukamenya ko icyorezo kigihari, bakanarwigisha uburyo rugomba kugana serivisi zijyanye no kwirinda dore ko hanagaragajwe ko rutazitabira.

Ku bijyanye n’uko iki cyorezo gihagaze, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bugaragaza ko abaturage bangana na 3% bafite imyaka 15 kugera kuri 64 bafite Virusi itera SIDA. Ku bwandu bushya; abaturage 8/10000 ni bo bandura. Ubwandu bwiganje ahari imijyi ugereranyije no mu cyaro.

Dr Ikuzo ati: “ Abantu bakwiye kumenya ko Virusi itera SIDA igihari,  tumaze iminsi duhanganye n’icyorezo cya COVID, SIDA abantu basa nk’aho bayibagiwe, buri Muturarwanda wese yakwiye kugana serivisi zo kurwanya VIH, akamenya uko ahagaze bikamufasha kumenya uko azitwara mu buzima buri imbere. Turabibutsa ko izi serivisi zitangirwa ubuntu ku bigo nderabuzima, tuzikoreshe kuko ni twe zashyiriweho”.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe harimo ko kwigisha abantu kwirinda SIDA byajya bikorwa bihereye mu mizi, bagakangurirwa kwirinda ubusambanyi, ibiyobyabwenge kuko bimaze gufata indi ntera.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE