Kigali: Icyogajuru cyerekanye inzu 4 000 zubatswe binyuranyije n’amategeko 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 1, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umujyi wa Kigali watangaje ko uburyo bwo gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi hakoreshejwe ibyogajuru (satellite) bwagaragaje inzu zirenga 4,000 zubatswe binyuranyije n’amategeko mu mezi 10 ashize ni ukuvuga kuva muri Nyakanga 2024.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yavuze ko iyi gahunda igamije kumenya ibikorwa binyuranyije n’amategeko bikiri mu ntangiriro, aho gutegereza ko byuzura. 

Yabitangaje tariki ya 30 Gicurasi mu kiganiro n’abanyamakuru, avuga ko izi nzu zubatswe zidakurikije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Uretse amashusho ya y’icyogajuru, hashyizweho n’ikoreshwa rya porogaramu ya telefoni na ryo rifasha abagenzuzi b’Umujyi gutanga raporo ku bikorwa nk’ibi.

Yagize ati: “Buri munsi twakira amafoto abiri yerekana inyubako nshya ziri kubakwa nta byangombwa babifitiye. Ibi bidufasha kubikumira hakiri kare.”

Yakomeje avuga ko hari Uturere twihariye twagaragayemo ibikorwa byinshi by’ubwubatsi butemewe.

Yagize ati: “Porogaramu ya satellite yemeje ibyo twabonaga mu isuzuma ryakorwaga n’abagenzuzi ku butaka, cyane cyane mu duce tuzwiho kuba hakunze kubakwa binyuranyije n’amategeko.”

Urugero mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana wahoraga uza ku isonga mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Dusengiyumva ati: “Mu kwezi kwa Gashyantare, twasenye inzu nyinshi zubatswe mu buryo butemewe mu butaka bwagenewe ubuhinzi. Abaturage benshi bahawe uburenganzira bwo kubakamo ibiraro by’amatungo gusa, ariko bakubaka inzu zo guturamo.”

Jabana ikomeje kugaragara nk’ahantu hakorerwa ibikorwa byinshi nk’ibi, ariko ngo n’Umurenge wa Bumbogo na wo uri ku rutonde.

Yagize ati: “Bumbogo ni umwe mu Mirenge ituwe cyane mu Mujyi wa Kigali, kandi ni na ho hagaragara ibikorwa byinshi by’ubwubatsi butemewe.”

Dusengiyumva yakomeje avuga ko ibice bimaze gutera imbere muri uwo Mujyi, bigaragaramo ibibazo bike.

Ati: “Nko mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda ugaragaza ibikorwa bike cyane, ariko uwa Mageragere wo ugaragaramo byinshi. No mu Karere ka Kicukiro, Masaka hagiye hagaragaramo inyubako nyinshi zubatswe binyuranyije n’amategeko.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 1, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE