Kigali: Ibyiciro binyuranye byahuguwe ku gukumira ubwandu bushya bwa VIH/SIDA

Intego y’Isi yose n’u Rwanda rurimo ni ukurandura SIDA muri 2030, hakomeje gushyirwa ingufu mu bukangurambaga bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo no guharanira kugabanya ubwandu bushya bukagera kuri zeru.
Ni muri urwo rwego Umuryango Nyarwanda ufasha mu kurwanya SIDA, ubukene no guteza imbere uburenganzira bwa muntu (ANSP+), wateguye amahugurwa y’iminsi itatu (ku wa 2-4 Gashyantare 2022) yabereye mu Mujyi wa Kigali, ku bijyanye no kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.
Yahuje abaganga, abanyamakuru n’abari mu byiciro byihariye (barimo abakora uburaya n’ abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura iriya virusi), bagaragarizwa uruhare bafite mu rwego rwo kurandura kiriya cyorezo.
Mukasekuru Deborah Umuhuzabikorwa wa ANSP+ yagize ati: “Intego y’isi yose n’u Rwanda rurimo ni ukurandura SIDA muri 2030, ubwo rero ingamba zose dushobora gukoresha kugira ngo iranduke burundu zirimo gukoreshwa. Hano turimo guhugurwa mu byo kurwanya SIDA, tugakangurira abantu kuyirinda, kwigisha ibijyanye no kurwanya ihohoterwa, guteza imbere uburenganzira bwa muntu no kureba ko ibyiciro byihariye bihabwa neza serivisi zo kwa muganga”.
Abahuguwe bavuga ko ubumenyi bungutse bagiye kubusangiza abandi kugira ngo batange umusanzu muri uru rugamba rwo kurandura icyorezo.
Ngoboka Yvon ushinzwe ibikorwa mu Ishami ryo kurwanya Virusi itera SIDA mu muryango Amahoro Human Respect wita ku byiciro byihariye, yagize ati: “Twarebye uburyo serivisi zitangwa ku bigo nderabuzima, uburyo bwo gupima VIH, ingamba zo gukumira ubwandu bushya, twize ku buzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubumenyi twungutse tugiye kugenda tubusangize bagenzi bacu”.
Yakomeje agira ati: “Ikindi nabonye ni uko twebwe ubwacu tutazi ko hari amahirwe dufite kandi na Leta yacu iduha, tukaguma muri kwa kwiheza, kandi hari amahirwe yanatugeza kuri ya ngamba yo kurandura SIDA mu 2030[…]. Dufite Leta idaheza ariko natwe dusigaje gushyiramo imbaraga zacu ngo tuyereke icyo dushoboye n’ejo hazaza hacu habe heza, kandi mu bufatanye twateza Igihugu cyacu imbere”.
Nyirabahire Edith uhagarariye Koperative Turengere Ubuzima iherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ikora ubukorikori, yagize ati: “Ibyo nigiye aha nanjye nzabyigisha bagenzi banjye kugira ngo na bo babashe kwirinda no kurinda abandi”.
Abaganga na bo bagaragaje ko bagiye kurushaho kuzamura serivisi batanga by’umwihariko ku byiciro byihariye birinda kubaha akato kuko bishobora gutuma badakurikirana gahunda bagenerwa uko bikwiye.
Uwimana Esperance ni umuganga ukorera mu Kigo Nderabuzima cya Biryogo mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Aya mahugurwa ni ayo kudufasha kugira ngo turusheho gufasha abakora uburaya tubigisha uburyo bakwirinda Virusi itera SIDA, ni ukugira ngo dukomeze kuzamura ubufasha tubaha, uburyo tubakira, ko tutagomba kubaha akato”.
Yaboneyeho gukangurira abari muri biriya byiciro byihariye bose kujya bitabira gahunda bashyiriweho n’ibigo nderabuzima kugira ngo ubuzima bwabo bukurikiranwe kuko usanga bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Uretse kuba abari mu byiciro byihariye bahugurwa, banakangurirwa kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe kugira ngo babashe gukurikiranwa mu buryo bworoshye muri urwo rugendo rwo gukumira ubwandu bushya no gufashwa kurwanya ubukene nk’imwe mu ntandaro zituma bishora mu buraya n’indi myitwarire y’ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge yatuma bakurizamo kwandura Virusi itera SIDA.
Mukasekuru Deborah Umuhuzabikorwa wa ANSP+ yagize ati: “Twakoze ubushakashatsi dusanga hari impamvu nyinshi zituma hari abajya mu buraya; abenshi baba barize nta kazi bafite, ab’imfubyi, abadafite aho kuba n’ibindi bibazo. Ni yo mpamvu tubafasha gukora imishinga iciriritse kugira ngo biteze imbere, abo bagiye mu buraya kubera ibibazo iyo babonye ubafasha bashobora kubivamo”.
Avuga ko ubu bafite amashyirahamwe bakurikirana agera ku 168 mu Gihugu hose, afite abayakuriye n’abakangurambaga b’urungano bahuguwe bakorana n’ibigo nderabuzima, bakangurira bagenzi babo kwirinda SIDA, ibiyobyabwenge, bakitabira gahunda zo kwa muganga no gufata imiti neza. Banakangurirwa kwitabira izindi gahunda za Leta kuko ari ho bamenyera ibyo ibateganyiriza.
Intego y’u Rwanda yo kurandura SIDA muri 2030 irashyirwa mu bikorwa binyuze muri gahunda ya “95 inshuro 3”. Ni ukuvuga ngo muri miliyoni zisaga 12 z’Abanyarwanda, nibura 95% by’abantu banduye barimo babashe kwipimisha ubwandu bwa virusi itera SIDA, 95% by’abo bipimishije bagasanga baranduye bafate imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, 95% by’abo bafata imiti igabanya ubukana babashe kugira ubudahangarwa bw’umubiri ku rwego rwo hejuru ku buryo umuntu agira ubwirinzi bujya gusa neza n’ubw’utabana n’ubwandu, ibi bikaba bigabanya ibyago by’uko uwanduye yakwanduza mugenzi we mu gihe baba bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

