Kigali: I Kanyinya hagiye kubakwa icyanya cy’inganda zoroheje cya miliyari 210Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ko i Kigali mu Karere Nyarugenge, ahazwi nka Kanyinya, hagiye kubakwa icyanya cyahariwe inganda zoroheje, cyitezweho guteza imbere ako gace.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda basabye abashoramari gutangira gushora imari mu icyo gice hubakwa inganda nshya.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) Sebahizi Prudence, yatangarije itangazamakuru ko ibikorwa by’ibanze byo guteza imbere icyo cyanya byarangiye, birimo guca imihanda, no kugaragaza ibibanza.

Icyo cyanya cy’inganda cya Nzove giherereye hafi y’Umugezi wa Nyabarongo, uruhande rw’uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol.

Nkuko igishushanyo mbonera cy’imiturire mu Mujyi wa Kigali kibigaragaza, ako gace gafite hegitari 73, nibura izingana na 15,43% zagenewe kubakwamo ibikorwa remezo.

Minisitiri Sebahizi yagize ati: “Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka barimo kwiga ku buryo ibyangombwa by’ubutaka byavugururwa.”

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko kubaka icyo cyanya bizatwara ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda, miliyoni 210,3.

Ati: “Ariko ayo mafaranga ntihabariwemo azakoreshwa ku mazi, amashanyarazi, cyangwa sisitemu yo kuhafatira imyanda, kuko ibi bitarabarwa.”

Muri icyo cyanya cy’inganda cya Nzove, biteganyijwe ko kizashyirwamo inganda zitangiza ibidukikije, ziganjemo izitunganya umusaruro, w’ubuhinzi, izitunganya imigati, ububiko bw’ibikoresho by’ubwubatsi, ibijyanye n’ububajiji n’ibijyanye na sitatiyo za Lisansi.

Ni agace k’inganda kanagamije gukurura ishoramari mu nganda zitunganya ibiribwa, laboratwari z’ubushakashatsi, inganda ziciriritse zikora ibikoresho bitandukanye n’ahateranyirizwa ibikoresho, serivisi zijyanye n’imodoka (aho zogerezwa, aho bazisana, ndetse n’amahugurwa y’ubukanishi), ndetse n’ububiko bw’ibicuruzwa bitandukanye (ibikoresho byo mu rugo, ndetse n’ibikoresho by’imashini).

Iki cyanya cyahariwe inganda kandi kizakorerwaho serivisi zo gucuruza no kubika ibicuruzwa byinshi, serivisi zo kumesa no kumisha imyenda, ndetse n’ahantu hihariye hagenewe ubucuruzi n’ishoramari mu bya siyansi.

Nta kwimura abaturage byateganyijwe

Minisitiri Sebahizi yagize yavuze ko nta gahunda yo kwimura abaturage ihari ku bw’inyungu rusange ahubwo ko abaturage bashobora kuzagurisha ubutaka babo abashoramari cyangwa na bo bakabwubakamo ibikorwa by’iterambere.

Ati: “Nta gahunda yo kwimura abaturage iteganyijwe. Ba nyir’ubutaka bazabukoresha mu guteza imbere uwo mushinga cyangwa babugurishe abashoramari babikeneye. 15,43% by’ubutaka buzubakwaho ibikorwa remezo.”

Igishushanyo mbonera cy’Agace k’Inganda ka Nzove cyateguwe n’Umujyi wa Kigali hakoreshejwe uburyo bwo kongera gutunganya ubutaka, hubahirizwa ubufatanye n’abaturage.

Aka gace ka Kanyinya kari gasanzwe ari agace k’icyaro, mu gihe kazaba kuzuyemo icyanya cy’inganda, kazaba kari ahantu hateye imbere hazaba hubatswe inganda n’ibindi bikorwa remezo. Imiturire na yo izavugururwa, kandi hagenda hubakwa ahazatuzwa abantu benshi.

Ubuyobozi burimo  gutegura ahantu habiri hashya ho gutuza abantu kugira ngo abahatuye babone ibyangombwa byo kubaka.

Mu rwego rwo guteza imbere inganda, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) cyatangaje ko mu myaka 30 iri imbere, leta izashyira ahagaragara hegitari zirenga 9,000 hirya no hino mu gihugu, zigenewe abashoramari bashaka kubaka inganda mu mijyi itandukanye.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ubutaka bungana na 1,200 bwubatseho inganda.

Muri gahunda nshya, hegitari 233 zizagenerwa ibyanya by’inganda mu Mujyi wa Kigali, hegitari 908 zigenerwe ibyo byanya, mu Karere ka Muhanga, hegitari 1,226 mu Karere ka Rwamagana, ndetse na hegitari 1,483 mu Karere ka Bugesera.

Byibura, hegitari 605 zizagenerwa ibyanya byahariwe inganda mu Karere ka Nyagatare, hegitari 151 mu Karere ka Huye, hegitari 333 mu Karere ka Rubavu, hegitari 288 mu Karere ka Rusizi, hegitari 424 mu Karere ka Musanze, hegitari 238 mu Karere ka Kirehe, hegitari 341 mu Karere ka Karongi, ndetse na hegitari 143 mu Karere ka Nyabihu.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo guteza imbere Inganda mu Rwanda, igamije gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerecyo cya 2050 cy’u Rwanda, aho u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu biteye imbere, birangwa no kugira iterambere ryihuta no gufasha abashoramari guhangana n’isoko mpuzamahanga.

Ni mu gihe kuri ubu ibice by’inganda bihari byatangiye bikoreshwa ku kigero cya 70% harimo Icyanya cy’Inganda cya Kigali, icya Bugesera n’uduce twahariwe inganda twa Rwamagana, Muhanga, Nyagatare, Musanze, Huye Nyabihu, Rusizi na Rubavu.

Ibyinshi muri ibyo bice by’inganda byubatswe muri gahunda yo kwihutisha iterambere ikiciro cya mbere (NST1) bitwaye ageze kuri miliyari 250 Frw.

Leta iteganya ko urwego rw’inganda mu Rwanda ruzajya rwaguka ku ijanisha rya 13% buri mwka mu gihe ibyinjizwa na zo na byo bizajya byiyongeraho 10% ku mwaka.

Ibyo byitezweho gutanga umusanzu mu guhanga imirimo mishya aho urwego rw’inganda biteganyijwe ko ruzahanga imirimo mishya 63 507 bitarenze mu 2029.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 18, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE