Kigali: Hatashywe uruganda rukora toni 200 z’ibiryo by’amatungo buri munsi

Mu Mujyi wa Kigali, huzuye uruganda rwuzuye rutwaye akayabo ka miliyari zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda, rukaba ruje kuziba icyuho mu biryo by’amatungo kuko rufite ubushobozi wo gukora nibura toni 200 ku munsi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe
Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatangaje ko yizeye ko uruganda rwitwa Gorilla Feed Factory, rugiye kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo.
Ni uruganda rwatashywe kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, rukaba rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 4 z’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, yavuze ko ubusanzwe mu Rwanda hari ikibazo cy’ibiryo by’amatungo, bituma umusururo uyakomokaho uba muke.
Dr Ndayisenga ahamya ko urwo ruganda rwatashywe, ruje kugabanya icyo kibazo kandi barwitezeho umusaruro ufatika.
Yagize ati: “Dufite gahunda yo kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku matungo, amata, inyama, amagi n’ubuki, ibyo ntushobora kubigeraho utagabuye, kandi bifata hafi 60%. Aho imbaraga nyinshi zishyirwamo n’umuntu ukora ubworozi, ni mu biryo agabura.
Iki gikorwa remezo cy’abafatanyabikorwa ba Gorilla Feed cyo kuzamura ubushobozi bagakuba kabiri ibiryo byari bihari, birafasha ba borozi, bya biryo bakenera bibagereho, ibiciro bigenda bihinduka […] bakore ubworozi bwabo batekanye”.
Mu mafaranga asaga miliyari 5 Frw, yubakishijwe Gorilla Feed Factory harimo inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 600 Frw yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), azishyurwaho 50% byayo gusa ni ukuvuga miliyoni 300 Frw asishyurwa andi asigaye ni inkunga.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr Birame Sekomo Christian, yavuze ko uru ruganda ruri mu nganda eshanu zatangijwe mu ruhererekane nyongeragaciro zari zaradindijwe n’icyorezo cya COVID 19.
Yavuze ko uru ruganda NIRDA yarufashije gukora mu buryo bwihuse hakoreshwa ikoranabuhanga bituma rwongera umusaruro.
Ruzakoresha ikoranabuhanga rigezweho hakoreshwa imashini zo kubungabunga ibigori na soya zikorwamo ibyo biryo by’amatungo, aho rufite ubushobozi bwo gukora toni 20 ku isaha.
Dr Birame ati: “Tani eshanu bazikoraga mu munsi wose ari abakozi babyikoreye n’amaboko, kwimuka tujya mu buryo bw’ikoranabuhanga bitumye runo ruganda rugera ku kigero cyo hejuru cyane”
Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Feed, Dr Sun Ju Park, yavuze ko gutaha uru ruganda bigiye gutuma iterambere ry’u Rwanda rizamuka kuko akenshi riba rishingiye ku nganda.
Ahamya ko urwo ruganda rugiye gukora ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bihagije.
Ati: “Niba ubukungu buteye imbere, abaturage bazarya inyama, barye amagi n’ibindi bituruka kuri uwo musaruro w’amatungo. Abantu kandi bazorora amatungo ku bwinshi bityo nibayorora bazabashe gutanga umusaruro mwiza, ndatekereza ko mu gihe kiri imbere u Rwanda ruzaba rwihuta mu iterambere.”
Bamwe mu borozi bavuga ko na mbere y’uko urwo ruganda rutahwa rwabafashije cyane mu kubona ibiryo bagaburira amatungo yabo bityo n’umusaruro uriyongera.
Anne Karemera ni umworozi w’inkoko 12 000, zitera amagi, akaba azororera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati: “Mbere y’uko ngana uru ruganda najyaga ngura ibiryo nkivangira ariko wasanga tutabikora neza, inkoko ntizitera neza, aho ruziye ndaruyoboka ubu inkoko zanjye zitera neza 95%. Buri cyumweru ibiryo barabinzanira.”
Dr Ukundimana Abel, amaze imyaka 20 ari umworozi w’inkoko z’inyama, yagize ati: “Mbere ya 2015 uru ruganda rutaraza, aborozi bororaga inkoko n’ingurube bari bake, kuko baburaga ibiryo byazo aho rutangiriye bariyongereye.
Nkanjya natangiye norora inkoko ibihumbi 5 ubu ndorora inkoko ibihumbi 10, kubera ko ibiryo byariyongereye, uzorora udafite ubwoba ko zishobora kuburara. Kuba uru ruganda rwagutse, ubusanzwe rwakorera mu Rubirizi, bizakemura ikibazo cy’aborozi. Twumvise bazanye imashini zihagije.”
NIRDA ivuga ko inganda inye u Rwanda rufite ziri mu ruhererekane nyongeragaciro mu gutunganya ibiryo by’amatungo hifashishijwe ikoranabuhanga, zifite ubushobozi bwo gukora toni 468 z’ibyo biryo buri munsi.
Goralla Feed muri izo nganda ikaba ari yo nini kuko ikora amasaha 10 ku munsi kandi ikaba ikora toni 20 mu isaha ni ukuva ko ikora toni 200 z’ibyo biryo buri munsi.



