Kigali: Hasojwe ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ariko ibikorwa birakomeje

Mu Isomero Rusange rya Kigali “Kigali Public Library”, ku wa Gatanu taliki 30 Nzeri 2022 ni ho hasorejwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika.
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburenzi “MINEDUC” ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard.
Uku kwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika kwari kwatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru taliki 08 Nzeri 2022 aho byanahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika.
Ibikorwa byakozwe muri uku kwezi kwari ugushishikariza ababyeyi, abarimu kugira ngo bafashe abana gusoma ndetse no gukoresha neza ahantu habugenewe basomera.
Ubwo hasozwaga uku kwezi, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC n’abandi bayobozi batandukanye basuye Isomero Rusange rya Kigali aho abantu basomera ibitabo bitandukanye yaba ibisanzwe, ibiri mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’iby’abantu bafite ubumuga.
Musafiri Patrick, ushinzwe uburezi muri “Save the Children Rwanda” akaba ari umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’imishinga ifasha mu guhugura abanyeshuri mu Gusoma no Kwandika “Soma Rwanda” yagaragaje ko barimo gukora ibishoboka byose bafatanyije ngo umuco wo gusoma uganze mu Rwanda, binyuze mu masomero atandukanye hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu hari amasomero y’abaturage agera kuri 72 aho muri uku kwezi bashishikarije abantu kuyabyaza umusaruro.
Ati : “Turashaka kurenga ayo masomero ahubwo buri rugo rw’Umunyarwanda rukaba rwaba isomero , ibyo birashoboka cyane, icyo dusaba ababyeyi ni ukugenera abana babo ibitabo bakabagenera n’umwanya mu rugo.”
Yakomeje agira ati : “Turasaba ababyeyi nibura gufata iminota 15 ku munsi bagasomera abana inkuru zitandukanye mbere yo kuryama , bizatuma aba bana bakurana umuco wo gusoma ndetse binatume bamenya gusoma neza ari na byo bizabafasha kwiga amasomo yandi neza kuko iyo umwana atazi gusoma neza bigira ingaruka ku myigire ye muri rusange.”
Musafiri agaruka ku kibazo cy’ibitabo yemeza ko mu myaka 5 ishize habaye impinduka mu bijyanye n’ibitabo n’uburyo biboneka kuko biraboneka ku bwinshi, ikibazo ari uburyo abaturage babibona.
Ati : “Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo haboneke amaguriro y’ibitabo na hariya mu cyaro naho babibone, turi gukorana nanone n’abanditsi kugira ngo ibitabo biboneke ku giciro umubyeyi yabasha kubona, birasaba kwigisha n’abaturage akamaro k’igitabo kuko niba umuntu ashobora kujya mu kabari agasohokamo yishyute ibihumbi 5 cyangwa arenga nta bwo byumvikana uburyo yabura ibihumbi 2 ngo agure igitabo ashyire umwana mu rugo.”
Yakomeje avuga ko ubu abanditsi b’ibitabo barimo guhugurwa kugira ngo bandike inkuru zivuga ku bintu byose birimo ubuhinzi, isuku n’ibindi. Ati : “ Intambwe irimo guterwa irashimishije ariko ntituragera aho twifuza , tuzakomeza dukorane n’inzego zitandukanye kugira ngo impinduka zikenewe zishobore kugerwaho.”
Hari abashimiwe uruhare muri iyi gahunda
Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika, Atete Musoni Lily Resly, umwana wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza yahawe ishimwe nk’uwahize abandi mu gusoma neza ndetse anashishikariza abandi bana kwitabira iki gikorwa.

Hashimiwe kandi Mukanyarwaya Placidie utuye mu Mudugudu w’icyitegererezo “Munini IDP Model Village” mu Karere ka Nyaruguru akaba yarahawe ishimwe nk’uwafashije abana muri gahunda yo Gusoma no Kwandika.
Mukanyarwaya yafashe abana 40 abahuriza hamwe abashishikariza gusoma aho yabasomeraga inkuru zitandukanye na bo akabaha umwanya bagasoma mu gihe cy’ibiruhuko ariko akaba anateganya kujya abikora mu mpera z’icyumweru igihe batagiye kwiga.

Avuga ko hari umusaruro byatanze kuko bamwe mu bana bamaze gutinyuka, gusa imbogamizi afite ni ibitabo bidahagije kuko ibyo bakoresha abitira.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yagaragaje ko basoje ukwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika ariko ibikorwa bikomeje.
Yakomeje avuga ko umuco wo gusoma urimo kugenda wiyongera ariko hakiri urugendo .

Yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi rero duhora tubikora buri mwaka ngo duhuze abadufasha mu guteza imbere Gusoma no Kwadika kugira ngo turebe uburyo twateza imbere uburezi bw’ibanze haba mu mashuri, mu ngo dutuyemo n’ahandi hose.”
Twagirayezu na we yemeje ko urugo rushobora kuba isomero aho yavuze ko ubundi uburezi bw’ibanze buhera mu rugo, agaragaza ko hari abavuga ko ababyeyi bose batazi gusoma ariko icy’ingenzi ari uko bashobora kugurira abana ibitabo byo gusoma.
Akomeza agaragaza ko ubu icyo barimo gukora ari ukureba uburyo umubare w’ibitabo wiyongera mu mashuri n’aho abantu batuye bagakomeza n’ubukangurambaga ku byabyeyi n’abana babereka ko gusoma ari byiza bagomba kubishyiramo imbaraga.
Muri gahunda y’ubukangurambaga mu Gusoma no Kwandika hari imishinga ibiri yatangiye iterwa inkunga na USAID ari yo “Tunoze Gusoma” na “Uburezi Iwacu”.


