Kigali: Hasojwe ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ariko ibikorwa birakomeje

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu Isomero Rusange rya Kigali “Kigali Public Library”, ku wa Gatanu taliki 30 Nzeri 2022 ni ho hasorejwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburenzi “MINEDUC”  ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard.

Uku kwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika kwari kwatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru taliki 08 Nzeri 2022 aho byanahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika.

Ibikorwa byakozwe muri uku kwezi kwari ugushishikariza ababyeyi, abarimu kugira ngo bafashe abana gusoma ndetse no gukoresha neza ahantu habugenewe  basomera.

Ubwo hasozwaga uku kwezi, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC  n’abandi bayobozi batandukanye basuye Isomero Rusange rya Kigali  aho abantu basomera ibitabo bitandukanye yaba ibisanzwe, ibiri mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’iby’abantu bafite ubumuga.

Musafiri Patrick, ushinzwe uburezi muri “Save the Children Rwanda” akaba ari  umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’imishinga ifasha mu guhugura abanyeshuri mu Gusoma no Kwandika  “Soma Rwanda” yagaragaje ko barimo gukora ibishoboka byose  bafatanyije ngo umuco wo gusoma uganze mu Rwanda,  binyuze mu masomero atandukanye hirya no hino  mu gihugu.

Musafiri Patrick, ushinzwe uburezi muri “Save the Children Rwanda” akaba ari  umuhuzabikorwa wa “Soma Rwanda”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu hari  amasomero y’abaturage agera  kuri  72  aho muri uku kwezi   bashishikarije  abantu kuyabyaza umusaruro.

Ati : “Turashaka kurenga ayo masomero  ahubwo buri rugo rw’Umunyarwanda rukaba rwaba isomero , ibyo birashoboka cyane, icyo dusaba ababyeyi ni ukugenera abana babo ibitabo  bakabagenera n’umwanya mu rugo.”

Yakomeje agira ati : “Turasaba  ababyeyi  nibura  gufata iminota 15 ku munsi bagasomera  abana inkuru zitandukanye  mbere yo kuryama , bizatuma aba bana bakurana umuco wo gusoma ndetse  binatume bamenya gusoma neza  ari na byo bizabafasha  kwiga amasomo yandi neza  kuko iyo  umwana atazi gusoma neza bigira ingaruka ku myigire ye muri rusange.”

Musafiri agaruka ku kibazo cy’ibitabo yemeza ko mu myaka 5 ishize habaye impinduka mu bijyanye n’ibitabo n’uburyo biboneka kuko biraboneka ku bwinshi, ikibazo  ari uburyo abaturage babibona.

Ati : “Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo haboneke amaguriro y’ibitabo na hariya mu cyaro  naho babibone, turi gukorana nanone n’abanditsi kugira ngo ibitabo biboneke ku giciro umubyeyi yabasha kubona, birasaba kwigisha n’abaturage akamaro k’igitabo kuko  niba umuntu ashobora kujya mu kabari agasohokamo yishyute ibihumbi  5 cyangwa arenga nta bwo byumvikana uburyo  yabura ibihumbi 2 ngo agure igitabo ashyire umwana mu rugo.”

Yakomeje avuga ko ubu abanditsi b’ibitabo barimo guhugurwa  kugira ngo  bandike inkuru zivuga ku bintu byose birimo ubuhinzi, isuku n’ibindi.  Ati : “ Intambwe irimo guterwa  irashimishije  ariko ntituragera aho twifuza , tuzakomeza dukorane n’inzego zitandukanye kugira ngo impinduka zikenewe zishobore kugerwaho.”

Hari abashimiwe uruhare muri iyi gahunda

Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika, Atete Musoni Lily Resly,  umwana  wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza  yahawe ishimwe nk’uwahize abandi  mu gusoma neza ndetse anashishikariza abandi bana kwitabira iki gikorwa.

Hashimiwe kandi Mukanyarwaya Placidie  utuye mu  Mudugudu w’icyitegererezo  “Munini IDP Model Village” mu Karere ka Nyaruguru  akaba yarahawe ishimwe nk’uwafashije abana  muri gahunda yo Gusoma no Kwandika.

Mukanyarwaya yafashe abana 40 abahuriza hamwe abashishikariza gusoma aho yabasomeraga inkuru zitandukanye na bo akabaha umwanya bagasoma mu gihe cy’ibiruhuko ariko akaba anateganya kujya abikora mu mpera z’icyumweru igihe batagiye kwiga.

Avuga ko hari umusaruro byatanze kuko bamwe mu bana bamaze gutinyuka, gusa imbogamizi afite ni ibitabo bidahagije kuko ibyo bakoresha  abitira.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard  yagaragaje ko basoje ukwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika ariko ibikorwa bikomeje.

Yakomeje avuga ko umuco wo gusoma urimo kugenda wiyongera ariko hakiri urugendo .

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard.

Yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi rero duhora tubikora buri mwaka ngo duhuze abadufasha  mu guteza imbere Gusoma no Kwadika kugira ngo  turebe uburyo twateza  imbere uburezi bw’ibanze haba mu mashuri, mu ngo dutuyemo  n’ahandi hose.”

Twagirayezu na we yemeje ko urugo rushobora kuba isomero aho yavuze ko ubundi uburezi bw’ibanze buhera  mu rugo, agaragaza ko hari abavuga ko ababyeyi bose batazi gusoma ariko icy’ingenzi  ari uko bashobora kugurira abana ibitabo byo gusoma.

Akomeza agaragaza ko ubu icyo barimo gukora ari ukureba uburyo umubare w’ibitabo wiyongera mu mashuri n’aho abantu batuye bagakomeza n’ubukangurambaga ku byabyeyi n’abana  babereka ko gusoma ari byiza bagomba kubishyiramo imbaraga.

Muri gahunda y’ubukangurambaga  mu Gusoma no Kwandika  hari imishinga ibiri yatangiye iterwa inkunga na USAID  ari yo “Tunoze Gusoma” na “Uburezi Iwacu”.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE