Kigali: Hasojwe irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri mpuzamahanga

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku Cyumweru tariki ya 11 Ukuboza, hasojwe irushanwa ry’umukino w’intoki wa Basketball ryahuzaga amashuri mpuzamahanga muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuri kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, mu muhango wabereye muri BK Arena, mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda ku italiki 17 Ugushyingo, aho amashuri mpuzamahanga 12 yo mu Mujyi wa Kigali yahuriye mu irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu bahungu n’abakobwa, aho kuri uyu munsi hakinwe imikino ya nyuma Riviera High School yegukana igikombe mu bahungu naho mu bakobwa cyegukanwa na Wellspring Academy.

Riviera yatsinze École Francophone Antoine De Saint-Exupéry (EFASE) ibitego  56 kuri 13 naho Wellspring Academy itsinda Green Hills Academy 18-10.

Binyuze mu mikino Polisi yagiye itanga ubutumwa bujyanye no kwigisha abanyeshuri ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku buzima ndetse n’ibihano bihabwa uwabihamijwe n’urukiko bitewe n’imiterere y’icyaha n’uruhare rwabo mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo.

Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti:” Vuga oya ku biyobyabwenge. Wituma inzozi zawe ziyoyoka kubera ibiyobyabwenge.”

Umwe mu banyeshuri Shema Godson, yavuze ko kunywa ibiyobyabwenge ari intambwe ugenda utera mu byiciro bikuganisha ku kwiyahura.

Yagize ati: “Ndasaba urubyiruko rwose rwateraniye hano uyu munsi guhitamo gufata inshingano zo guca ukubiri n’ibiyobyabwenge. Uruhare rwa buri wese muri twe, twese hamwe nidufatanya tugaharanira kuba mu muryango utarangwamo ibiyobyabwenge tuzabigeraho bityo dushimangire umuco wo gutsinda no kuba indashyikirwa.”

Isimbi Blessing, wiga mu mwaka wa gatanu mu ishuri rya Riviera High School, na we yavuze ko urubyiruko rufite uruhare runini mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati: “Nk’urubyiruko, uruhare rwacu mu kurwanya ibiyobyabwenge rutangirana no kutabinywa cyangwa kutabikoresha, kurwanya ababicuruza dutanga amakuru ku nzego zibishinzwe no kugira inama inshuti zacu kubihagarika kuko byangiza ubuzima bwacu ndetse n’ejo hazaza hacu heza.”

Urujeni Martine, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri kwiha intego yo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu muryango nyarwanda.

Yagize ati: ”Twese tuzi kandi twasobanuriwe muri ubu bukangurambaga ingaruka mbi ibiyobyabwenge bigira ku buzima bwacu, bityo rero ni twe ubwacu dukwiye guhagarika ikoreshwa ryabyo tukaba maso, tukirinda bene izo ngeso zatwicira ubuzima, ahasigaye tukabikangurira na bagenzi bacu.”

Yabasabye kwita ku masomo yabo bakirinda guha umwanya ibigare n’inshuti mbi zibashora mu gukoresha ibiyobyabwenge.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yibukije abanyeshuri akaga gaterwa no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ingaruka zabyo ziteganywa n’amategeko.

Yashimiye abayobozi b’amashuri n’abanyeshuri bitabiriye iri rushanwa, ryateguwe hagamijwe kumenyekanisha no guteza imbere ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse no kubaka ubufatanye mu kurwanya ibyaha.

Yagize ati: “Mufite ejo hazaza heza kandi nibyo ababyeyi banyu babifuriza. Ibyo birashoboka ariko igihe muzaba mwahisemo kugendera kure ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati: “Hariho uburyo butandukanye urubyiruko rukoreshamo ibiyobyabwenge birimo kubinywa, kubihumeka, kubyitera mu nshinge no kubinywa nk’itabi  ariko hari n’ikindi kibazo cyo kunywa inzoga mu bana bato. Ibiyobyabwenge bigira ingaruka haba ku babinywa, ku muryango ndetse no ku gihugu muri rusange. Murasabwa gukomeza kubyirinda, mukiga cyane kandi mukarinda ubuzima bwa bagenzi banyu mutanga amakuru y’abo mubonye bashaka kubibagurisha bashakira indonke mu kubicira ubuzima.”

Yagaragaje ko uruhare rw’abafatanyabikorwa ba Polisi barimo n’abanyeshuri rwagiye rufasha mu gutahura amwe mu mayeri yifashishwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse bamwe bakaba baramaze gutabwa muri yombi.

Muri ubu bukangurambaga kandi binyuze mu makuru yatanzwe na bamwe mu banyeshuri, byagaragaye ko bamwe mu bacuruza ibiyobyabwenge babigurisha babishyize mu biribwa nk’imigati, keke n’ibindi.

CP Munyambo yavuze ko rimwe na rimwe  biba bigoye kumenya abacuruza ibiyobyabwenge n’amayeri akoreshwa; abasaba ko nibasubira mu mashuri no mu ngo bazakomeza kujya bakorana na Polisi, batanga amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge bityo bagatanga umusanzu wabo mu guharanira kugira umuryango utarangwamo ibiyobyabwenge.”

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE