Kigali: Hamuritswe raporo yihariye ku manza 20 zikomeye za Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko rw’Ikirenga rwamuritse raporo ku manza 20 zikomeye z’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba yitezweho gufasha abashaka kumenya amategeko n’amashuri ayigisha kumenya gutanga ubutabera bwuzuye.
Iyo raporo yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025, ishingiye ku cyegeranyo ku manza zafashe umwanzuro wa nyuma n’Inkiko nkuru, iz’ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Mukantaganzwa Domitille, yavuze ko icyo cyegeranyo cyitezweho gufasha inzego z’ubutabera, yaba izo mu Rwanda no hanze mu guca imanza zifitanye isano na zo.
Yagize ati: “Ubundi urwego rw’ubucamanza rusanzwe rukora ibyegeranyo ariko iki ni icyegeranyo ku manza zihariye za Jenoside, zaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga zabaye ntakuka ndetse zidashobora kongera kuburanishwa.”
Yunzemo ati: “Buriya iyo urubanza rwafashwemo umwanzura wa nyuma, ibyo byemezo biba ari itegeko, ayo mategeko rero Abanyarwanda baba bakeneye kuyamenya, abacamanza bakazajya bayakurikiza mu zindi manza za Jenoside, abashakashatsi bakayifashisha, abanyeshuri bakayiga.”
Muri izo manza zakozweho icyegerenyo harimo imanza z’Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, boherejwe n’ibihugu by’amahanga birimo Canada, u Bufaransa, u Budage n’ibindi ndetse hakabamo n’iz’aboherejwe n’urukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania (ICTR).
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa yagize ati: “Ni imanza zo ku rwego rwo hejuru, kuko mu kuzica hagiye hitabwa ku mahame yashyizweho n’Inkiko mpuzamahanga zirimo urwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwashyiriweho Yugusolavia. (ICTY).
Murumva ko ari imanza zizafasha inkiko z’u Rwanda n’inkiko z’ibihugu bitazashaka kutwoherereza abakoze ibya bya Jenoside ngo tubaburanyishe, bagahitamo kubaburanishiriza iwabo.”
Mu manza zikomeye z’abahamijwe ibyaha bya Jenoside ziri muri icyo cyegeranyo harimo 10 z’aboherejwe n’ibihugu by’amahanga baburanishirizwa mu Rwanda, abandi baburanishijwe n’Inkiko z’ibihugu bahungiyemo.
Izo manza kandi izarangirijwe mu Rwanda harimo 7 zarangijwe n’Inkiko nkuru z’u Rwanda, 10 zirangirizwa mu rukiko rw’ubujurire, mu gihe 3 zarangijwe n’Urukiko rw’Ikirenga.
Mukantaganzwa yavuze ko icyo cyegerenyo kitarajyaho hari imbogamizi ku guca imanza zitanga umurongo uhamye.
Yagize ati: “Abacamanza ntabwo bari bafite icyegeranyo cy’imanza zitanga umurongo mu guca imanza za Jenoside, ubu icyo cyegeranyo kiri mu Kinyarwanda no mu Cyongereza ari abato bafite aho barebera n’abakuru barahafite.”
Uwo muyobozi yavuze ko icyo cyegeranyo kigaragaza ukwiyemeza kw’u Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko ndetse no guhangana n’ibyaha bikomeye nka Jenoside.
Umuyobozi Mukuru w’ishuri ryigisha amategeko ILPD, Aime Muyoboke Karimunda yavuze ko iki cyegeranyo gifite akamaro gakomeye biga amategeko n’abacamanza muri rusange.
Ati: “Gifite akamaro, kuko ikintu cyose gikozwe ku bijyanye na Jenoside kiza ari gishya. Amategeko ahana Jenoside yagiyeho mu 1996, ndetse icyo gihe tubanza gukomatanya amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga kugira ngo tubashe guhana icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yavuze ko kugeza ubu ibihugu bikeneye gusuzuma amasezerano mpuzamahanga birebera ku Rwanda, kuko usanga byo bitagira ayo masezerano.
Ati: “Uyu ni umurage turimo guha n’abari imbere hazaza, yaba mu Rwanda no mu mahanga, twubaka ubumenyi ngiro mu bijyanye no guhangana no gukurikirana ibyaha bya Jenoside.”
Icyo cyegeranyo cyamuritswe cyateguwe hagati y’amezi 6 n’amezi 10, kikaba cyarateguwe n’abahanga mu mategeko bari mu runana rw’ubutabera, barimo abacamanza mu nkiko z’u Rwanda n’abari mu mashuri makuru na kaminuza byigisha amategeko.








Amafoto: TUYISENGE Olivier