Kigali: Car Free Day yatangiye kuba mpuzamahanga (Amafoto)

Uko mu Mujyi wa Kigali gukora siporo rusange (Car Free Day) iba kabiri mu kwezi bigenda biba umuco, ni na ko hari benshi mu banyamahanga bayitabira bagenda bifuza ko uwo muco wagera mu mu bihugu byabo.
Mu bihe bishize, umwe mu bagize itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya ryitabiriye iyo Siporo Rusange riri kumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze imyato uwo muco mwiza Abanyarwanda bamaze kwimakaza ndetse anashimangira ko yifuza ko wagera muri Kenya.
Ku Cyumweru taliki ya 16 Ukwakira 2022, na bwo habaye Siporo Rusange ya kabiri y’uku kwezi, yitabiriwe n’ingeri zitandukanye. Umujyanama wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni mu bya giririkare Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umunyamakuru ukomeye muri icyo gihugu Andrew Mwenda n’abandi banyamahanga bagaragaye muri iyo siporo yahujwe no gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya Kanseri y’ibere.
Ni Siporo yitabiriwe n’Abanyakigali, ndetse n’abanyamahanga bari mu Rwanda kandi bose bagaragazaga ko bishimiye kwifatanya n’abarimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Iyi Siporo igira uruhare rukomeye ku kubungabunga ibidukikije, kuko mu masaha ane yose imodoka ziba zikumiriwe mu mihanda itandukanye, bityo hakagabanywa ibyuka zisohora bihumanya ikirere.
Izo nyungu ziyongera ku kuba abitabira bose baba bagize uruhare mu kugabanya ibyago byo kurwanya indwara zitandura (NCDs) zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi ndwara z’mutima.
Dore Amafoto yo muri Village Urugwiro agaragaza uko Siporo yo ku Cyumweru yagenze:





























