Kigali: Basabye ubuyobozi guhabwa imyaka ibiri ngo bimure ibikorwa by’ubworozi

Hashize iminsi ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bumenyesheje aborozi bororera ahatuye abantu, kwimura ibikorwa byabo kuko bibangamiye ubuzima bw’abaturage, naho aborozi bagasaba uwo Mujyi kubaha imyaka ibiri ngo babashe kwitegura neza kwimura ibyo bikorwa byabo by’ubworozi.
Icyo cyemezo Umujyi wa Kigali wafashe usobanura ko cyaturutse ku kuba hari aborozi bamaze igihe bororera ahatuye abantu bityo ubwo bworozi bukaba bubangamiye ubuzima bw’abahatuye.
Bamwe mu borozi baganiriye n’Imvaho Nshya bayibwiye ko icyo cyemezo cyo kubasaba kwimura ibikorwa byabo kibagoye cyane kuko bisaba ubushobozi buhambaye kandi benshi batahita babubona.
Uwingabire Marie Aimee, ni umworozi w’inka n’ingurube umaze imyaka isaga itanu abikorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Mageragere, yabwiye Imvaho Nshya ko hashize nk’amezi atatu we na bagenzi be borora bumvise icyo cyemezo cy’Umujyi wa Kigali kibasaba kwimura ubworozi bwabo.
Yagize ati: “Twabyumvise abayobozi batubwira mu nama, ko nta matungo agomba kuba mu miturire, ko amatungo agomba kujya aho agenewe.
Iki cyemezo cyaradutunguye kuko ntaho dufite twajyana ayo matungo. Umujyi wa Kigali turawusaba ko baduhaye igihe, tugashaka aho tuyajyana, wenda bakaduha nk’imyaka ibiri.”
Niragire Marie Chantal, umaze imyaka 5 yororera inka mu Kagali ka Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere yabwiye Imvaho Nshya ko icyo cyemezo cyo kubasaba kwimura ibikorwa byabo mu Mujyi wa Kigali bacyumvise mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.
Uwo mworozi kimwe na bagenzi be bahuriza ku kuba bahabwa igihe gihagije cyo kwitegura kugira ngo bimure ibyo bikorwa by’ubworozi bakora.
Ati: “Turifuza ko batworohereza aho kugira ngo twimure amatungo aho yari ari kuko ntabwo tuzi aho twazerekeza”.
Abo borozi bagaragaza ko nta kundi babigenza, bagiye kugurisha amatungo kuko kuyimura bigoranye ariko bakaba banafite impungenge z’uko batazongera kubona ifumbire yo gufumbira imirima yabo ndetse n’amata ayakomokaho.
Umujyi wa Kigali ntiwirukanye aborozi biterwa naho ubworozi bukorerwa
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yabwiye Imvaho Nshya ko batirukanye aborozi ahubwo ko abo basabye kwimura ibikorwa byabo by’ubworozi ari abororeye hagati y’inzu zituyemo abantu.
Yagize ati: “Ntabwo twigeze tubwira aborozi b’amatungo magufi n’ameremare kwimura aho bakorera ibyo bikorwa mu Mujyi wa Kigali. Ni ukuvuga ngo ni aborozi bandikiwe bitewe n’aho bororera mu Mujyi wa Kigali, kuko kororera mu Mujyi wa Kigali biracyemewe ariko biterwa n’aho wororera.”
Ntirenganya yakomeje abwira Imvaho Nshya ko aborozi bandikiwe basabwa kwimura ubworozi bwabo ari abororera ahantu hasatiriwe n’inzu, n’abandi bororera aho batasabiye uburenganzira.
Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali hari ahantu by’umwihariko mu bice byo mu cyaro hakiri ibyanya byo kororeramo, bityo abo borozi bakwiye kuba ari ho bajya kurorera.
Ati: “Hari n’abashobora kororera mu Mujyi bashingiye ku nama Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabaha zijyanye no kororera no kuhororera mu buryo butabangamye butandukanye, burimo kubangamira isuku n’isukura, ariko bikanateza n’indwara zituruka ku isuku n’isukura bike, hari umunuko ushobora guturuka ku buryo amatungo yorowe n’ayo ari yo.”
Yongeyeho ati: “Ni yo mpamvu usanga hari umuntu umaze igihe yororera ahantu ashobora kuba ahorera mu buryo butemewe, aho ashobora kwimuka na we ubwe ataranabisabwa.”
Ku borozi bavuga ko batazabona ubushobozi bwo kwimura ibikorwa byabo, Ntirenganya ababwira ko mu gihe bazaba bimuye ayo matungo aho yororerwaga hazaba hafite agaciro kari hejuru.
Ati: “Icyoroshye ha handi hari bwa butaka iyo uhimuye ibikorwa byawe n’ubundi hakomeza kuba ahawe, icyo gihe bisobanura ko icyo kibanza kigize agaciro kanini kurusha aho uzagura. Ushobora kuhagurisha ku mafaranga agezweho muri icyo gihe cyangwa ukahakorera n’indi mishinga kuko aborozi dufite muri Kigali usanga ari aborozi babikora nk’umushinga kandi rwose babona amafaranga.”
Ntirenganya yahakanye ibyavuzwe ko Umujyi wa Kigali wari wahaye itariki ntarengwa ya 30 Nzeri uyu mwaka wo kuba bakuyeho ibyo bikorwa by’ubworozi biri ahatemewe n’amategeko, ko ahubwo Umujyi wa Kigali wagiye wandikira buri muntu bitewe n’ikibazo afite.
Uwo muyobozi kandi yanavuze ko ibyo aborozi basaba bijyanye no guhabwa igihe cy’imyaka ibiri ngo babone kwimura ibikorwa byabo, ko bitashoboka kuko abo bantu badahuje ibibazo.
Yagize ati: “Buri mworozi yarandikiwe kandi abandikiwe si uko batari kuba bashobora kwimuka. Nkunda kwibutsa ko tudakora ibyoroshye gusa, dukora n’ibikomeye kandi bigaragara nk’ibitanashoboka, ikindi ibyo ubona ko bidashoboka ntabwo bivuze ko runaka na we abona ko bidashoboka.”
Ntirenganya yavuze ko umworozi waba ufite imbogamizi zo kwimura ibikorwa by’ubworozi bibangamiye abaturage, yakwegera ubuyobozi abakubusobanurira ikibazo afite hakarebwa icyakorwa kugira ngo hubahirizwe icyemezo cyafashwe.




lg says:
Ukwakira 22, 2024 at 8:03 pmJya usubira mubyo wandika ABAROZI !! ntasoni