Kigali: Ba rwiyemezamirimo biyemeje guhinduka bagaha abakozi ibyo bemererwa n’amategeko

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 30, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ba rwiyemezamirimo bo mu Mujyi wa Kigali biyemeje kurushaho kubahiriza amategeko agenga umurimo; bagaha abakozi amasezerano y’akazi yanditse, bakabahembera ku bigo by’imari byemewe cyangwa banki ndetse bakanabazigamira.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025 mu nama nyunguranabitekezo ku ihangwa ry’umurimo unoze.

Ikaba yahurije hamwe abarenga 2 000 mu gihugu hose barimo abikorera, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye imiryango itari iya Leta, abanyamadini, abahagarariye urubyiruko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa  aho bahuriye n’umurimo.

Ba Rwiyemezamirimo banzuye ko bikwiye kuba umuco guha abakozi ibyo bagenerwa n’amategeko kuko biteza imbere umusaruro n’iterambere by’abakozi n’ibigo bakorera.

Inararibonye mu by’Umurimo, Sendanyoye John  agaragaza ko bisaba ubufatanye kugira ngo umurimo ukorwe kandi abakozi bakore batekanye bityo ko igikenewe ari ukubaha ibyo bemerewe byose kugira ngo umurimo unoge.

Yagize ati: “Icyo isoko ry’umurimo rikeneye ni ubumenyi. Igikenewe ni uko abikorera bumva bagaha agaciro umukozi agakora afite umutuzo kugira ngo n’uwo musaruro babifuzamo uboneke.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) igaragaza ko gufata abakozi neza hakubahirizwa amategeko yiyemejwe bituma batekana bagatanga n’umusaruro mu kazi kabo.

Minisitiri wa MIFOTRA, Amb. Christine Nkulikiyinka agaragaza ko amategeko y’umurimo asanzweho kandi agomba kubahirizwa ikiri gukorwa ari ugukangurira abakoresha kuyubahiriza byaba ngombwa aho atubahirijwe bagahanwa.

Yagize ati: “Amategeko ariho agomba kubahirizwa. Ni ukugenda dukangurira abakoresha bose kuba babyitabira bakayubahiriza utayubahirije agahanwa ariko ntabwo dushaka kwiruka duhana ariko ni ukubakangurira, tukabaganiriza.”

Yongeyeho ko icyo babona cy’ingenzi ari ukubaganiriza kuko hari bamwe baganirijwe bakumva kandi bakabyubahiriza ndetse bakumva agaciro kabyo.

Mu bindi ba rwiyemezamirimo n’abafatanyabikorwa biyemeje harimo kurushaho gukomeza kwagura ibikorwa n’amahirwe y’ihangwa ry’umurimo hashingiwe ku mahirwe yegereye abaturage, gutegura, kwigira no kwimenyereza umurimo ku banyeshuri no gukomeza guteza imbere ihangwa ry’umurimo.

Umujyi wa Kigali wiyemeje kuzajya usangiza amakuru ibigo by’amashuri makuru na Kaminuza ku mishinga minini ikorerwa mu mujyi hagamijwe guhuza igenamigambi kuri gahunda za igira ku murimo.

Aho abanyeshuri bagomba kujya bajya kwimenyereza umurimo kuko bizamura ubumenyi bukenewe ku isoko ry’Imirimo.

Bemeranyijwe no gukomeza ibiganiro bigamije gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo no gukemura imbogamizi zibuza amahirwe urubyiruko rufite imishinga y’ishoramari itanga icyizere kubona igishoro.

Bemeje kandi gushyira ingufu mu bujyanama bufasha urubyiruko rwamaze kwihangira imirimo hagamijwe kubafasha guteza imbere imirimo bakora no kugabanya umubare wa buzinesi  zipfa nyuma yo guhangwa.

Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), yemeza ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Minisitiri wa MIFOTRA Amb. Christine Nkulikiyinka yavuze ko guha umukozi ibyo agenewe n’itegeko bituma akora atekanye
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yagaragaje uruhare rw’Umujyi mu kunoza umurimo
Ba rwiymezamirimo b’i Kigali biyemeje guha abakozi amasezerano y’akazi
  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 30, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE