Kigali: Ba rwiyemezamirimo 10 bahize abandi muri Afurika bahawe ibihembo

Ba rwiyemezamirimo 10 bahize abandi muri Afurika bahawe ibihembo mu nama ya 6 ya (ABH) yateraniye mu Rwanda kubera imishinga bakoze ifitiye akamaro umugabane ndetse n’Isi yose muri rusange.
Ni gahunda iterwa inkunga n’Umuryango Jack Ma Foundation na Alibaba Philanthropy.
Muri ba rwiyemezamirimo 20 000 bari basabye bo hirya no hino mu bihugu bya Afurika, 10 bahize abandi, bose hamwe bahembwe miliyoni 1,5 z’amadolari ya Amerika.
Gutoranya abahize abandi byabanjirijwe no kubazwa n’akanama katanze amanota, batatu ba mbere bahembwa amadolari ibihumbi 700, asigaye agahembwa 7 basigaye, aho buri wese muri bo yahawe ibihumbi 150 by’amadolari y’Amerika.
Ni inama yari irimo Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi, Ibukun Awosika n’Umuyobozi mukuru wa Sand Technologies Fred Swaniker.
Dr Diane Karusisi yavuze ko guhitamo 3 ba mbere bitari byoroshye.
Ati: Guhitamo batatu ba mbere ntibyari byoroshye, ariko twarebye cyane ku kibazo iyo business igiye gukemura, ikibazo umuntu ashobora gukemura mu buryo bwa business buzana amafaranga, ikibazo Abanyafurika benshi bafite, ikibazo uwo muntu afitiye ubushobozi bwo kugeza iyo business muri Afurika hose.”
Uwahize abandi ni Umunya Senegal Henri Ousmane Gueye, washinze kandi akaba n’umuyobozi mukuru wa Eyono ahembwa amadolari ya Amerika ibihumbi 300 hagamijwe gukomeza guteza imbere business.

Yagize ati: “Ndishimye kubera ntsinzi kandi ndahamya ko ibyagezweho ari ikimenyetso cy’imyaka myinshi y’ubwitange. Yiyemeje ko gukomeza gukemura ibibazo by’ingutu byugarijeabaturage yifashishije AI muguhanga udushya.”
Yakurikiwe na Dr. Salma Bougarrani, umuyobozi mukuru wa GREEN WATECH ukomoka muri Maroc, yegukanye igihembo cya kabiri cy’amadolari 250.000, mu gihe uwa gatatu yabaye Umunyakenya Alexander Odhiambo, nyiri Solutech Limited yahembwe madolari 150.000.

Umuyobozi mukuru wa ABH – Afurika, Zahra Baitie-Boateng, yashimye abo bahembwe. Abashimira ubuhnga bagaragaje udushya mu mishanga yabo gamije gukemura ibibazo bibangamiye Abanyafurika
Ihuriro ry’iminsi ibiri ABH na Grand Finale ryahuje abitabiriye amahugurwa barenga 1.600 ryibanze ku buryo hahangwa imishinga ikemura ibibazo byugarije Afurika, mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima,ubuhinzi, uburezi, ibidukiikije n’ibindi.

Awosika yashimangiye ko guhanga udushya bigamije kuzamura ubukungu bw’Umugabane wa Afurika,.
Iyi nama ngarukamwaka uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Gukemura ibibazo bikomeye bya Afurika binyuze mu kwihangira imirimo’.
