Kigali: Agahinda ka ‘Coco’ wahatiwe kuryamana n’abakiliya imyaka 5

Umulisa Ange (amazina yahinduwe) ufite akabyiniriro ka ‘Coco’ utuye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aracyagendana ibikomere by’imyaka irenga itanu yamaze ahatirwa kuryamana n’abakiliya bo mu kabari yakoreragamo mu Karere ka Ruhango.
Bitewe n’uburanga n’ikimero yagiraga, avuga ko umukoresha we yamubonyemo igishoro, birangira amugize igicuruzwa ngo akomeze kwigwizaho abakiliya b’abakire adashidikanya ko harimo n’abahazaga bakuruwe n’ikimero cye.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Coco kuri ubu wabaye umubyeyi w’umwana umwe, yavuze ko yashatse atabiteganyije bitewe n’ibibazo yahuriyemo na byo muri ako kabari.
Agaragaza ko yakuze ari imfubyi aho yarerwaga na nyirakuru baba mu cyaro mu Karere ka Nyamasheke. Yize amashuri abanza gusa ubundi ngo ahita atangira gushaka ubuzima akora akazi ko mu rugo.
Ubwo yari agize imyaka 19 ni bwo yaretse gukora ako kazi atangira gukora mu tubari dutandukanye.
Aho ni ho yahuriye n’ibizazane birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko batangiye kumusambanya abandi bakamukorakora atabishaka.
Bitewe n’ikimero cye, avuga ko cyakururaga abakiriya bazaga mu kabari ari we bashaka, ahanini bavuga ko azi kuryoshya inzoga ndetse umukoresha we atangira kumukoresha nk’iturufu imuganisha ku kuba umuherwe.
Nyuma y’aho umukoresha we ngo yaje kubona amufatiye runini amushyira ku mushahara utubutse ariko atangira kumwifashisha mu nyungu ze, amuhererekanya, ( kumutangamo passe) n’abagabo b’abakire bazaga kunywera muri ako kabari.
Coco avuga ko umukoresha we yaje kumuganiriza akamubwira ko natamenya ubwenge umujyi atazawubamo, bityo akwiye gucangamuka akamenya uko akazi gakorwa akarya inote z’abakire.
Yagize ati: “Boss (umukoresha) yambwiraga ko ubwiza bwanjye ntacyo bumariye, ko ngomba kubukoresha bukanyinjiriza amafaranga. Ubwo nyine yandangiraga abakiriya b’inshuti ze bakundaga kunywera mu kabari kacu ubwo nyine tugakora imibonano mpuzabitsina.”
Akomeza avuga ko nyuma yuko umukoresha we amaze kubona ko amufatiye runini hari abakiriya yagiye amuha ngo baryamane akabanga ariko akabikora kubera kumukangisha kumwirukana.
Ati: “Hari igihe cyageraga nkumva ibyo bintu narabihaze pe! Ndetse rimwe na rimwe nkarira numva ntazongera kubikora ariko boss yabimbwira nkabyanga akambwira ko azanyirukana. Ubwo kubera ubwoba bwo kubura akazi nkapfa kubikora kuko yananyishyuraga amafaranga menshi.”
Akomeza avuga ko nta mukiriya w’umukoresha we yasubizaga inyuma kuko abenshi babaga ari nshuti ze kandi banamwishyura amafaranga menshi.
Kuba muri ubwo buzima ngo byaramuhungabanyije kuko yumvaga adafite ako kazi adashobora kubaho kuko yatinyaga gusubira mu cyaro kandi nta kandi yabona kuko atize.
Nyuma yo kubona ko nta bundi buryo yaje gufata umwanzuro wo gushaka mu buryo atateganyije byamugizeho ingaruka kuko urugo rwaje kumunanira.
Agira ati: “Hari umusore wakundaga kuza kunywera iwacu ariko nkabona wagira ngo arankunda, naje kumwiyegereza birangira abimbwiye ndetse ansaba ko tubana. Mu byukuri sinari niteguye gushaka n’uko numvaga nararambiwe kuba mu kabari urugo ndugira ubuhungiro.”
Agaragaza ko umugabo yamukuye mu kazi ariko ubuzima buza kwanga asubira gukora mu kabari.
Kuva yagasubiramo mu rugo rwe hatangiye kuza amakimbirane ndetse umugabo we atangira kumucyurira ko yahoze ari indaya yo mu kabari none akaba yarasubusubiyemo.
Coco avuga ko igihe yari atwite umugabo yatangiye kujya amukubita ndetse akajya mu bandi bagore, ntiyakongera kumwitaho yishakira undi mugore ibyabo birangirira aho.
Kugeza ubu abana n’umwana we akaba akora ubucuruzi buciriritse mu Karere ka Nyarugenge.
Sendika y’Abakozi bo mu mahoteri, resitora n’utubari igaragaza ko ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina ryiganje mu kazi kabo aho abakoramo bahohoterwa bakabifata nk’ubuzima busanzwe.
Flaura Nyiratsinda, Umunyamabanga Mukuru w’iyo Sendika, ashimangira ko ihohotera rishingiye ku gitsina mu tubari n’amahoteri rikorwa cyane ndetse ko hari naho usanga barashyizeho ibyumba abakozi baryamaniramo n’abakiliya.
Yagize ati: “Usanga abakozi bategekwa kwambara imyenda migufi cyane cyane mu tubari, hari abakubitwa ku mabuno hari n’abafite utwumba bakiriramo abakiriya baje bakabategeka kuryamana na bo n’ibindi.”
Yongeyeho ko ahanini usanga abakora gutyo batemera ko Sendika zibasura ariko n’abakozi baba bafite ubwoba bwo gutanga amakuru bitewe no gutinya kubura akazi.
Agasaba ko abakozi bagomba kumenya uburenganzira bwabo bakirinda ihohotera iryo ari ryo ryose.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira Thierry, agaragaza ko ihohotera rishingiye ku gistina rikorerwa mu kazi rihungabanya ubwenge bw’uhohoterwa.
Ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi rihungabanya umubiri n’ubwenge bw’umuntu. Kubaha umuntu ni umusingi w’icyubahiro bituma n’akazi gakorwa umuntu atekanye kandi agakorera ahantu ntacyo yishisha.”
Raporo ya RIB igaragaza ko mu myaka itanu ishize ihohotera rishingiye ku gitsina ryagiye ryiyongera aho mu 2023-2024 hahotewe abangana na 4.92%, mu bantu 27 aho 6 muri bo bahohotewe bari mu kazi, mu 2022-2023 bari 6.56% aho mu bantu 34 umunani muri bo bahohotewe mu kazi.
Mu 2021-2022 ryari kuri 2.46% aho muri 22 bahohotewe 3 bari mu kazi, 2020-2021 mu bantu 3.28% bahohotewe 4 muri 25 bari mu kazi; mu gihe mu 2019-2020 muri 2.46% bahohotewe 3 muri 14 bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bari mu kazi.
Ubwo yatangizaga iminsi 16 y’Ubukangurambaga ku Kurwanya Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina ku wa 25 Ugushyingo, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolee, yatangaje ko ihohotera iryo ari ryo ryose rikwiye kurwanywa kandi hasabwa imbaraga za buri wese no kumenya uburenganzira bwe agatanga amakuru y’uhohoterwa kuko mu gihe akomeje kubiceceka bidindiza iterambere ry’Igihugu.
Amategeko avuga ko guhoza undi muntu ku nkeke ni igikorwa kibangamye cyo kubwira umuntu amagambo cyangwa gukora ibikorwa ku buryo buhoraho bifitanye isano n’igitsina, bishobora kwangiza icyubahiro cye bitewe n’uko bitesha agaciro cyangwa icyubahiro nyir’ukubikorerwa cyangwa kumutera ubwoba cyangwa ikimwaro.
Iyo uwakoze icyaha ari umukoresha cyangwa undi wese witwaza imirimo ashinzwe agahoza uwo akuriye mu kazi ku nkeke akoresheje amabwiriza, ibikangisho cyangwa iterabwoba agamije kwishimisha bishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).