Kigali: Abatunganya imisatsi n’imideli y’ubwiza batagira isuku bahwituwe

Ihuriro ry’Abatunganya imisatsi n’indi mideri yongera ubwiza mu nzu zibikora mu Rwanda zizwi nka Salo, ryahwituye abakora ako kazi usanga bafite umwanda, kuko byagaragaye ko utera indwara zitandukanye abakiliya babo.
Byakomojwemo ku wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024, mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’iryo huriro yagenewe abafite salo n’abazicunga (managers).
Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), mu Kigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) n’abo mu Mujyi wa Kigali ari na babahuguye.
Bikije cyane ku kubakangurira kwimakaza isuku ndetse no kwimakaza ubuziranenge mu byo bakora.
Abo bayobozi babwiye abari mu mwuga wo gutanganya imisatsi ko abagaragaye ko batubahiriza amabwiriza y’isuku bazajya bafatirwa ibihano bikakaye hisunzwe amategeko abigenga.
Umuyubozi w’Ihuriro ry’abatunganya imisatsi n’indi mideli mu Rwanda Ndayizigiye Gervais, yavuze ko ikibazo cy’isuku nke muri za salo mu Rwanda gihangayikishije ari yo mpamvu yatumye bahwitura abayakoramo.
Yagize ati: “Twasabye ubuyobozi bwite bwa Leta n’ababifite mu nshingano kugira ngo baduhe inama. Hari akajagari mu bakora muri uyu mwuga ndetse n’ikibazo cy’isuku nke.”
Yongeyeho ati: “Birahangayikishije, kubera ko uyu munsi wa none, abantu bagira uburwayi bwinshi buturuka kuri salo. Usanga yarwaye ibintu mu mitwe, ku bwanwa byaraturutse ku kibazo cy’ibura ry’isuku muri salo. Abakiliya benshi baranabitubwira ngo ‘ njyewe nagize ikibazo cy’uburwayi bitirutse aho niyogosheshaga.
Twasanze rero ibyiza ari uko twakwicara tugakurikirana icyo kibazo kijyanye n’isuku kugira ngo gitungane”
Abahuguwe bavuga ko bungukiyemo byinshi bizatuma banoza akazi kabo.
Uwiduhaye Aimée Mirielle yagize ati: “Twungutse uko twakoresha amategeko aturengera, tukamenya no kubungabunga isuku n’ubuzima bw’abatugana”.
Abo bakora imisatsi n’imideri y’ubwiza banavuze ko bagiye kwitwararika bagakora ari uko bujuje ibisabwa by’umwiriko bitwararika kugira isuku.
Umukozi w’Umujyi wa Kigali, mu ishami ry’imiyoborere Fred Cyatura, yashishikarije abo barwiyemezamirimo kwimakaza isuku kandi bagakora cyane mu gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere ry’abaturage y’imyaka itanu (NST2).
Yavuze ko Umujyi wa Kigali ushyigikiye guhanga imirimo mishya aho Leta yiyemeje guhanga imirimo 1 250 000 mu myaka itanu, yavuze ko Umujyi wa Kigali ufatanyije n’abikorera barimo n’abatunganya imisatsi n’indi mideli bagomba kibigiramo uruhare cyane ko uwo Mujyi wiyemeje ko uzahanga imirimo ibihumbi 48.





