Kigali: Abatujwe mu Midugudu y’icyitegererezo basaba kuganirizwa mbere yo kwimurwa

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Gahunda yo gutuzwa mu Midugudu y’icyitegererezo usanga kugeza ubu yishimirwa na benshi, ariko mbere yo kwimurwa hari abo wasangaga babyanga, nyuma bagasanga ari gahunda nziza ahubwo harabayeho kutamenya ngo basobanurirwe ibyiza byayo mbere yo kwimurwa. Abahatujwe bagasaba ko   hajya habaho ibiganiro bihagije mbere yuko bimurwa.

Ni zimwe mu mbogamizi zagaragajwe kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023, mu biganiro rusange bigamije kurebera hamwe imibereho myiza y’abaturage hashingiwe ku batujwe mu Midugudu y’icyitegererezo hanibandwa ahanini ku buryo abantu bimurwa n’uburyo bikorwamo.

Ibiganiro byateguwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP) cyatumiyemo abafatanyabikorwa batandukanye, barimo abafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kwimura abaturage nk’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi abatuye muri iyi midugudu bahura nazo ndetse n’icyakorwa.

Mbyariyehe Abel na Umufite Chantal ni bamwe mu batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Karama bagaragaje ko hari bamwe batasobanuriwe bihagije ibirebana n’aho bagiye kwimurirwa bigatuma bumva batahakunze.

bitewe n’ubuzima bari babayemo aho batuye, ibyatumye bamwe bimurwa batabishaka kubera kudahabwa amakuru.

Mbyariyehe Abel ati: “Kuri bamwe bitewe naho umuntu avuye, naho agiye atabashije guhabwa ibisobanuro bihagije bituma agenda yumva atabikunze bitewe naho yari ari amenyereye, akumva ni ubundi buzima agiyemo ataramenyera akagenda ari nko gusunika”.

Umufite Chantal nawe ati: “Agace runaka baba bashaka kwimuriramo abantu ngo babakure mu manegeka cyangwa mu miturire mibi usanga hagombye kwigishwa bagabwa ibisobanuro, kuko hari nubwo usanga hari abimuriwe mu nzu zirimo ibikoresho batamenyereye ugasanga babikoresha nabi kubera kutamenya”.

Umuyobozi Mukuru w’Imidugugu y’icyitegererezo mu Rwanda avuga ko ibibazo bihagaragara bikwiye kuganirwaho kandi abaturage bakaba abagenerwabikorwa kugira ngo iyi mishinga itazagira ibibazo.

Yagize ati: “Ni ngombwa yuko ibibazo birimo biganirwaho bikagenda bikemurwa buhoro buhoro ku buryo bitazaba umutwaro kuri Leta mu gihe kiri imbere.ibibazo bikigaragaramo bigomba gukemuka binyuze muri twebwe, binyuze mu bitekerezo turimo twungurana kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa.”

ahubwo ababishyira mu bikorwa bagomba kujya babazwa inshingano, bakabazwa n’impamvu ibyo bintu byagombye kuba byarateganyijwe bitashyizweho.

Nubwo iyi midugudu y’ikitegererezo yaje ari igisubizo ku bari batuye mu manegeka, kandi bishimira ko bayavanywemo mu bindi bibazo   byagaragajwe n’abahatujwe , harimo kuba bimurwa igitaraganya nta nteguza zitanzwe z’igihe kirerekire nibura ngo babone umwanya w’imyiteguro ihagije, kuba batuzwa mu nzu ntoya zitangana n’izo babagamo kandi uba usanga bafite imiryango migari.

Kwimurirwa kure yaho bakura imibereho aho usanga nk’abasigajwe inyuma n’amateka bajyanwa kure yaho bakura ibumba ribafasha mu kazi kabo,no kutigishwa bihagije ngo bamenye uko bazafata neza ibikoresho basangamo batamenyereye.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kigaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Imidugudu y’icyitegererezo 253 yatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 101.724, ikaba ituyemo imiryango 30 000.

Iyo Midugudu y’icyitegerezo umunani, irimo uwa Rugerero wo mu Karere   ka Rubavu, Rweru yo muri Bugesera,Vunga yo muri Nyabihu, Herezo yo mu Karere ka  Muhanga, Karama yo mu K arere ka  Nyarugenge,Kinigi yo mu Karere ka Musanze, Munini na Kivugiza yo mu Karere ka Nyaruguru.

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 13, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE