Kigali: Abasaga 200 bariga ku bisubizo by’ibibazo byugarije Isi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abasaga 200 barimo impuguke, abayobozi mu nzego za politiki, abashakashatsi, abahagarariye Sosiyete Sivile n’urwego rw’abikorera baturutse mu bihugu bisaga 50 byo ku Isi bateraniye i Kigali, aho barimo kungurana inama ku bisubizo bikwiye gufatirwa ibibabo byugarije iterambere ry’abatuye Isi uyu munsi n’igihe kiri imbere.

Iyo nama y’iminsi itatu yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent ku wa Gatatu taliki 10 Kanama, yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umuryango Observer Research Foundation (ORF America).

Abitabiriye iyo nama baragaruka ku nbibazo binyuranye byibasiye Isi uhereye ku cyorezo cya COVID-19 kigiye kumara imyaka itatu ku Isi aho cyongereye ubukana bimwe mu bibazo byibasira ubuzima, imibereho n’ubukungu by’abatuye Isi.

Mu gihe hari hashize imyaka myinshi hashyirwa imbaraga zidasanzwe mu guharanira iterambere, abayobozi bateraniye i Kigali bizera ko ai ingenzi cyane gusangira ubunararibonye n’ibisubuzi byagiye bishakwa hagamijwe gufatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo by’ibibazo bahuriyeho.

Muri ibyo bibazo kandi harimo ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, indwara z’ibyorezo nka SIDA, COVID-19 n’izindi zibasira iterambere ry’Isi, ubusasa, ibibazo bishingiye ku ngufu kirimbuzi z’Atomike, Ibibazo bishingiye ku ikoranabuhanga n’isakazamakuru, ibibazo birebana n’abana n’uburezi bwabo, n’ibindi.

Impuguke zitandukanye zigaragaza ko ibihugu byateye imbere byananiwe gushaka umuti urambye kandi uhuriweho n’abatuye Isi wo guhangana n’ibibangamira iterambere rirambye kandi ridaheza. Ni muri urwo rwego hakenewe ibigo bishya, imikoreshereze mishya y’urwego rw’imari n’imicungire y’umutungo kandi hari ibyatangiye kuvuka birimo gutanga umusaruro utandukanye n’uwahozeho.

Byatangiye kugaragara ko n’ibihugu by’Afurika bishobora guhanga kandi bikanayobora gahunda z’iterambere rijyanye n’amateka yabyo mu myaka iri imbere. Intsinzi ituruka muri ubwo bunararibonye bushya yitezweho gutanga ishusho ngenderwaho iyobora inzira z’iterambere ritangiza ibisukikije, ritangiza umuryango kandi rizamura ubukungu bw’abatuye Isi ntawusigaye inyuma.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko ko u Rwanda rukomeje gukorana n’ibihugu birimo u Buhinde na Maldives mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’ingutu byugarije Isi muri iki gihe.

Minisitiri Dr. Biruta avuga ko gufasha Isi kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije Isi muri iki gihe bitari mu biganza by’ibihugu bimwe, by’umwihariko ibisanzwe bizwiho ubuhangange.

Ubwo yatangizaga iyo nama izwi nka Kigali Global Dialogue, Minisitiri Dr. Biruta yagaragaje ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bibangamiye iterambere rirambye birimo imihindagurikire y’ibihe ndetse n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruka zacyo ku bukungu n’imibereho y’abantu muri rusange.

Kuri COVID-19 by’umwihariko, Dr.  Biruta yavuze ko iki cyorezo cyerekanye ubusumbane ku Isi hagati y’ibihugu ndetse n’icyuho mu nzego z’ubuzima n’ubuvuzi. Mu rwego rwo gushakira umuti icyo kibazo yavuze ko u Rwanda rwatangiye kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti ruzafasha u Rwanda n’ibindi bihugu.

Kigali Global Dialogue ni urubuga ruhuriza hamwe abayobozi mu nzego za politiki, abashakashatsi n’abandi aho baganira ku bibazo byugarije Isi n’uburyo bwo kubishakira ibisubizo.

Mu bitabiriye ibi biganiro harimo Mohamed Nasheed wabaye Perezida wa Maldives kuri ubu akaba  Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE