Kigali: Abananiwe kurangiza inyubako batangiye bagiye kuzamburwa

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bitemewe ko umuntu atangira kubaka ngo asubikire   inyubako hagati, ko abafite izo nzu bari kuganirizwa ku buryo nibatabyubahiriza mu mezi abiri  gusa inzu zabo bazazamburwa zigahabwa ababishoboye.

Umujyi wa Kigali utangaje ibyo mu gihe mu bice bitandukanye hagenda hagaragara inyubako zitararangiye ndetse muri zo hakaba harimo n’izashaje zikirimo kubakwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel mu Kiganiro na RBA kuri iki Cyumweru, yashimangiye ko izo nzu zizahabwa abandi kandi ko  abashaka kubaka bagomba kubikora bazi n’aho bazakura ubushobozi kuko nta rwitwazo rwo gusubika ngo amafaranga yabuze kandi habaho uburyo bwinshi bwo kurangiza umushinga batangiye.

Yavuze ko abafite inzu zimaze imyaka zitararangira bari kuganirizwa n’inzego z’Imirenge kandi Umujyi wa Kigali wafashe ingamba ko izo nzu zizahita zihabwa  abibishoboye mu gihe bo byakomeza kugaragara ko byabaniniye.

Yagize ati: “Turamenyesha abatuye Umujyi wa Kigali bafite inyubako nk’izo ko ubu twafashe ingamba, inzego z’Imirenge zirimo zirabaganiriza mu gihe cy’amezi abiri turashaka uburyo izo nzu abazaba badashoboye kuzirangiza tuzazifata tuzihe abandi bantu bazirangize ntabwo byemewe kugira inzu wayitangiye ntuyirangize.”

Dusengiyumva yongeyeho ko itegeko rigenga ubutaka riteganya ko iyo umuturage adakurikije amategeko agenga ubutaka mu gukoresha umutungo we, inzego z’ubuyobozi zifite ububasha bwo kuba zabumwambura zikabuha undi muntu.

Yagaragaje ko hari abitwaza ko bagiye kubanza gushaka ubushobozi kandi baragombaga kubitekereza mbere ariko mu gihe byanze ntibatekereze kwisunga banki ngo ibangurize cyangwa n’abandi bafatanyabikorwa.

Ati: ”Niba uteguye umushinga wo kubaka ugomba kuba uzi n’aho uzakura ubushobozi. Niba byanze hari uburyo bwinshi, ushobora gushaka inguzanyo, ushobora kuyigiurisha, ushobora no gufatanya n’umufatanyabikorwa mukayirangiza mugashaka uko mugabana.”

Dusengiyumva yagaragaje ko Umujyi wa Kigali ari amarembo y’Igihugu bityo ukeneye guhora usukuye ndetse inzu zigatunganywa kuko iyo bidakozwe zihinduka umwanda.

Yagize ati: “Iyo udafashe inzu yawe neza ihinduka umwanda. Niba dufite abashyitsi baje kudusura bakanyura kuri ya nzu baravuga bati ariko ibi bintu ntabwo bijyanye.”

Yavuze ko abantu basabye uruhushya rwo kubaka mu myaka myinshi yashize inzu zabo zikabasaziraho, na byo bidakwiye ahubwo baba bagomba gusaba uruhushya rwo gusana cyangwa bakavugurura kugira ngo bajyane n’icyerekezo cy’Umujyi.

Yongeyeho ko abafite ubutaka ku muhanda batarabasha kubwubaka nta kindi bemerewe gushyiramo uretse ubusitani kimwe n’abafite imzu na bo hagati yabo n’umuhanda nta kindi cyemerewe kujyamo uretse ubusitani.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwagaragaje ko mu rwego rw’imitunganyirize y’Umujyi; abubaka bagomba kuzitira amashansiye n’uruzitiro rugaragaza igishushyanyo cy’uko inzu izaba imeze igihe izaba irangiye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko abananiwe kurangiza inyubako zabo bagiye kuzamburwa.
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Kamena 29, 2025 at 4:10 pm

Inzu zituzuye nikibazo aliko buriya ntawe urusha nyiayo guhangayika ndetse nubivuga harubwo byamunanira umujyi wa Kigali mbere yibindi byose nibanze hariya munsi yawo hali amatongo harasenywe amazu yakabaye amaze kwinjiza za miliyari none hakaba aliho hambere hateje umwanda mumugi wa Kigali no ku Muhima imbere ya YAMAHA banatere ubusitani mu Kiyovu himuwe abaturage hanyuma hakurikireho izo nzu zituzuye bo byibuze hali naho bali bagejeje nibarangiza baduhe biriya bibanza kubaka byabananiye biri hafi yumurenge wa Nyamirambo i Rugarama ubu kandi ntibampa kimwe kandi icyanjye bampaye narasanze barakiduhaye tuli babili nimusoma aha muzanshumbushe rwose mfite nibimenyetso muzaba mukoze

Ndagaswi says:
Kamena 30, 2025 at 4:51 am

Tugomba gufunga umukanda rwose… Twarabitegujwe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE