Kigali: Abajya mu Minsi Mikuru boroherejwe gutega baranenga ubuke bw’imodoka

Abategera imodoka mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Ntara zitandukanye kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bishimiye ko Leta y’u Rwanda yashyuzeho uburyo bwo gutegera muri gare zitandukanye ariko banenga kuba imodoka zo kubatwara zabaye nke n’izibonetse zikaba zirimo izongereye ibiciro.
Muri Gare ya Nyabugogo baravuga ko bishimiye ko noneho muri iyi minsi mikuru imidoko ziboneka bitagoranye kandi nta muvundo, kubera ko hategera abajya mu bice by’Amajyarugu y’Igihugu gusa.
Turinumukiza Célèstin wajyaga i Butaro mu Karere ka Burera, yagize ati: ” Mu minsi mikuru twajyaga tubura imodoka ariko ubu zabonetse nta kibazo. Turashimira Perezida Paul Kagame watuzaniye amajyambere”.
Lenatha Mukanyirigira we yavuze ko imodoka zirimo gutinda kuko Imvaho Nshya yasanze amaze amasaha abiri ategereje ko iyo bamuhaye ihagera ngo imwerekeze i Rulindo.
Ku rundi ruhande, umwe mu bashoferi ukorera kompanyi imwe mu zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange Imvaho Nshya yasanze muri Nyabugogo, yayihamirije ko gutwara abagenzi byoroshye kuko nta muvundo uhari bityo ahubwo akabavuga ko ubu buryo bwo gutegera imodoka muri gare zitandukanye bwazagumishwaho mu yindi minsi itari iy’iminsi mikuru.
Ati:”Habaga hari umuvundo w’imodoka mu muhanda no kuvangura abantu kuko babaga ari benshi bikagorana, ubu biroroshya akazi uragera muri gare ukabona abajya mu cyerekezo ujyamo ugahita ugenda ariko ubundi wasangaga abantu babahaye itiki imodoka isa nk’iyuzuye ariko abantu ukababura”.
Abategera i Nyamirambo kuri Sitade yitiriwe Péle bo ntiborohewe
Abaturage bari gutegera i Nyamirambo muri Sitade yitiriwe Péle, ahagenewe getegerwa imodoka zerekeza mu muhora w’Amajyepfo bo bavuga ko bagorwa no kubona imodoka kuko ari nke hakiyongeraho no gutega baza aho bava mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, bibasaba itiki ihenze cyane dore ko n’abamotari babahageza ngo ibiciro babikubye kabiri.
Hari ababwiye Imvaho Nshya ko bahageze mu masaha ya mu gitondo ariko kugeza saa cyenda z’amanywa bakaba bageze hafi saa moya nta modoka ibatwara mu Ntara barabona.
Rukundo Jean Paul Imvaho Nshya yasanze ateze imodoka yerekeza i Rusizi mu Ntara y’Iberengerazuba, yayibwiye ko byamusabye kugura itiki n’abantu bahawe iya kare kuko we bari bamuhaye amasaha ya nimugoroba abona bitari bushoboke ko agera iyo agiye.
Avuga ko no kugera aho bitari byoroshye kuko ngo ibiciro byiyongereye.
Yagize ati: “Kuva ku Ruyenzi uza hano kuri Sitade na cyo ni ikibazo na za moto zahenze, aho yagutwariraga amafaranga 1000 ubu iragutwarira 2000.”
Yongeyeho ati: “Imodoka ntabwo ziboneka nk’ubu hari abantu bageze hano mu gitondo saa yine bari buhave saa kumi n’ebyeri cyangwa saa moya.”
Yongeyeho ati: “Nageze hano saa sita, ubu mfite itike ya saa munani n’igice na bwo nageze hano bampa itike ya saa kumi, mbona ntari bugere i Rusizi, ya tiki ndongera ndayitanga ngura indi ya saa munani.”
Abo baturage bavuga ko kombanyi zikora akazi ko gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange ( agence) zakongera imodoka kugira ngo byoroshye ingendo.
Umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volonteers), Berwa Eugènie warimo gufasha abagenzi kubona imidoka bateze, yavuze biyemeje gukora uko bashoboye bagafatanya n’inzego z’umutekano kurinda umutekano w’abo bagenzi n’ibintu byabo.
Urwego ngenzura mikorere RURA ruhetse gutangaza ko tariki ya 23 na 24 Ukuboza ari bwo uburyo bwo gutaga imodoka buhinduka kugira hirindwe umuvundo w’abajya kwihiriza iminsi mikuru mu Ntara bava mu Mujyi wa Kigali.
Uko ingendo ziri gukorwa, abajya mu bice bigize umuhora w’Amajyepfo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru, bari gutegera imodoka i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium.
Abakoresha umuhora w’Iburasirazuba bajya i Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe bari gufatira imodoka muri Gare ya Kabuga.
Ni mu gihe abakoresha umuhora w’Amajyaruguru, mu Turere twa Gicumbi, abajya i Nyagatare banyuze Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera,bategera muri Gare ya Nyabugogo.








