Kidumu, Alyn Sano na Ruti Joel bijeje gutanga ibyishimo kuri St Valentin

Abahanzi Kidumu, Alyn Sano na Ruti Joel bijeje abizihiza umunsi w’abakundana n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange kuzabaha ibyishimo ku munsi wa St Valantin, tariki ya 14 Gashyantare 2024.
Babiragaraje kuri uyu wa Kane tariki ya 13 mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura igitaramo bafite kuri uwo munsi w’abakundana.
Ni igitaramo cyiswe Amore Valentin’s Gala, cyateguwe na Muyoboke Alexis uzwiho gufasha abahanzi no gutegura ibitaramo bitandukanye afatanyije n’umuhanzi Babu na we urimo gutangira ibikorwa byo gutegura ibitaramo.
Muri icyo gitaramo cyahurijwemo abo bahanzi bafite amazina akomeye mu ruhando rwa muzika, Muyoboke yavuze ko kubahuriza hamwe ari uko bafite ubushobozi kandi bizeye ko bazatanga ibyishimo.
Yagize ati: “Alyn Sano ni umuhanzi umaze kubaka izina mu bakobwa bo mu Rwanda murabizi, Kidumu we nta bintu byinshi namuvugaho, abatangiranye n’indirimbo ze murabyibuka uko byari bimeze akunzwe muri Afurika yose. Ruti Joel ni umuhanzi muri iki gihugu, ugiye gufunga imyaka itatu ari we winyine uyoboye muri gakondo.”
Alyn Sano yagize ati: “Nkuko musanzwe mubimenyereye ahantu hose ndi haba hari ikintu kiri kuri gahunda, nta mikino iba ihari.”
Yijjeje ko muri icyo gitaramo, bazubahiriza amasaha kandi asaba abafana ko bazitabira ku bwinshi bakerekana ko bafite urukundo rw’umuzika nyarwanda.

Kidumu, umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi, umaze imyaka myinshi aririmba yavuze ko afite ubunararibonye mu kuririmbira abantu kandi asaba abafana kuzaza kare kandi ari benshi bagakurikira ibyiza abahishiye.
Yavuze ko kuririmbira abantu bikorwa mu buryo bwinshi, ariko ubunararibonye afite buzatuma aha abantu ibyishimo n’udushya twinshi.
Ruti Joel yavuze ko umwihariko we, nubwo umunsi wa St Valentin ari umunsi benshi bumvamo indirimbo z’urukundo ariko we azajya ashyiramo indirimbo z’umuco nyarwanda.
Yagize ati: “Ni indirimbo z’urukundo ariko njyewe by’umwihariko nkashyiramo ak’iwacu i Rwanda, nkamenya gukunda kinyarwanda, hakwiye kuza abantu benshi”
DJ Sonia uzasusurutsa abantu bazitabira icyo gitaramo yahamije ko yiteguye neza kugeza ku bakunzi b’umuziki indirimbo z’urukundo.
Ni igitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali, ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Muri icyo gitaramo biteganyije ko abakundana (couple) bazaba bambaye neza kurusha abandi bazahembwa.
Abazitabira icyo gitaramo basabwe kuzaza bambaye imyenda yambarwa kuri St Valentin. Abagabo n’abasore basabwe kuzaba bambaye amabara y’umukara mu gihe abagore n’abakobwa bo basabwe kuza bambaye amabara y’umutuku.
Kwinjira muri icyo gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 mu myanya isanzwe, ibuhumbi 20 (Amore VIP Ticket), Ibihumbi 80 kuri couple (Amore Couple ticket), ku meza y’abantu batandatu ni 300 000 (Gold Table of 6 People) n’andi meza ya 6 (Platinum Table of 6 People) ya Miliyoni 1 y’Amafaranga y’u Rwanda.

