Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe kuzirikana ineza y’Umuryango FPR Inkotanyi

Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rwibukijwe ko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka, rusabwa gukomeza kuzirikana ineza y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Byagarutsweho na Dusengiyumva Samuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), kuri uyu wa Gatandatu taliki 10 Ukuboza 2022 mu nteko rusange y’urugaga rw’urubyiruko yamurikiwemo ibikorwa bitandukanye rwakoze ndetse n’ibyo ruteganya gukora.
Dusengiyumva umwe mu bahaye urubyiruko ikiganiro, yarwibukije kuzirikana abatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu, anarusangiza urugendo rukomeye igihgu cyanyuzemo kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu 1994.
Yagize ati “Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu zubaka, mugomba kuzirikana ineza y’Umuryango FPR Inkotanyi. Ndabasaba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu mwigira ku byiza byamaze gukorwa”.
Yasabye kandi urubyiruko kwigirira mbere na mbere icyizere kandi rugahora ruhatanira kugera ku ntego nziza.
Mbonyinshuti Olivier, Umuhuzabikorwa w’urugaga rw’urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko bimwe mu byakozwe harimo gushishikariza bagenzi babo kwihangira imirimo, kwegera urubyiruko bakarushishikariza kwitabira gahunda ya EjoHeza n’izindi gahunda za Leta.
Ahamya ko benshi muri bo bamaze kwitabira gahunda izwi nk’Intore Solution. Ibi byanagarutsweho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro.
Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro akaba na Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi muri aka karere, ashima uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu. Arushishikariza kandi gukomeza kubera abandi urugero rwiza mu muryango nyarwanda.


