Kicukiro: Ubuzima bushaririye bw’abana babyariye iwabo

Imvaho Nshya yasuye abana b’abakobwa babyariye iwabo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kumenya impamvu babyaye batabishaka n’ibibazo bahuye na byo mu gihe bari batwite ndetse n’ubuzima banyuzemo nyuma yo kubyara.
Kimwe mu bisobanuro bahuriraho nk’abana babyariye mu rugo batuye muri Kicukiro, bavuga ko byatewe no kutamenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Mu batanze ubuhamya bwabo, harimo abatwaye inda bafite imyaka 15 ubuzima bw’ishuri burangirira aho.
Iyo wumvise ubuhamya bw’aba bana, udafite umutima ukomeye amarira akuzenga mu maso, bikaba akarusho iyo uri umubyeyi.
Kubatega amatwi ni bwo buryo bwonyine bwo kubaruhura imitima yabo inaniwe ndetse ikeneye guhumurizwa.
Hari abahuye n’ibibazo by’ihungabana bibageza mu bitaro bya Caraes Indera nyuma y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe.
Bamwe mu babyariye iwabo, bamenye ubwenge bisanga ari impfubyi mu gihe hari abandi babumenye ababyeyi babo batakibana biturutse ku makimbirane yo mu muryango.
Uwera (amazina yahinduwe ku bw’umutekano we) utuye mu Murenge wa Gikondo, ni uburiza mu muryango w’iwabo. Yagize ibibazo byo gupfusha nyina umubyara amaze iminsi abyaye, basigarana na Se.
Yabyaye afite imyaka 16 icyo gihe yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Ati: “Nubwo nari ku ishuri navuga ko nta bintu byinshi naba narahawe cyangwa nabonye cyangwa urukundo ruhambaye kugira ngo mbashe kubyara umwana, navuga ko … nashutswe”.
Nubwo ngo yahuye n’akaga ko gutwita ari muto nta ruhare umwana yatwise yabigizemo, akaba ari ho ahera avuga ko nta mutima wo gukuramo inda yagize agira.
Kuri we ubuzima bw’imyororokere ntiyari abuzi. Ati: “Nta buzima bw’imyororokere nari nzi, n’aho ngiriye amahirwe yo kujya mu ishuri bahita bantera inda”.
Agitwara inda uwamuteye inda ntiyayemeye bituma ajya gushaka aho arara n’aho yirirwa kubera ko nyina umubyara yamuhozaga ku nkeke ngo ntashaka ikinyendaro mu rugo.
Ati: “Ijoro ryarageraga nkashaka ingangi (icumbi ridahwitse nko mu kiraro, ku mabaraza y’abandi…) ndararamo, amanywa yagera nkajya mu nshuti. Nubwo ibyo byose byabaye mwene mama yaraje ansanga aho naraye mu gikoni aranjyana.
Icyo gihe haburaga icyumweru ngo mbyare, tugeze mu rugo mama ambonye arambwira ngo nta kinyendaro ashaka, iryo jambo rikambabaza”.
Igihe cyo kubyara cyarageze ajya kwa muganga, asezerewe asabwa kwishyura amafaranga 750 ariko arayabura, aza kuyishyurirwa na murumuna we wazunguzaga ibisheke.
Avuga ko bitewe n’aho yavuye ashimira Imana aho ageze kuko umwana we amwishyurira amafaranga y’ishuri ndetse agatunga umuryango we wose biturutse ku bufasha bw’umushinga ‘Hope and Home’s Children’.
Amaze kubyara ngo umushinga HHC wamuhaye amafaranga y’u Rwanda 150,000 byo kumufasha mu buzima bwe n’umwana, nyuma umuha andi yo gushora mu bucuruzi buciriritse, ari ho akomora ubushobozi bwo gutunga umuryango we kuko nyina atakiriho.
Uwiswe Mukamusoni utuye mu Murenge wa Gahanga, avuga ko yageze muri Kigali aturutse mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu buhamya bwe, avuga ko yatwaye inda mu 2020 afite imyaka 15 nyuma yo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya G.S Gakenke.
Inkuru ye ayibara nk’umwana washoboye kwiyakira kuko n’uwamuteye inda yarafashwe arafungwa nyuma y’igihe yari amaze yihisha. Avuga ko azaburana ukwezi gutaha kwa Nyakanga.
Asobanura uko yafashwe ku ngufu, yagize ati: “Nabanaga n’umukecuru n’umusaza mu gipangu. Navuye ku ishuri, umukecuru ntiyari ahari n’umusaza nibuka ko byari ku wa Kane saa tatu z’ijoro taliki 26 Ukwakira 2020 mu gihe cya COVID-19.
Nageze mu rugo nk’ibisanzwe saa kumi n’imwe twari duturanye n’ikindi gipangu kibamo abasore bacuruza inzoga.
Umusore umwe arinjira, yari aje kuvoma, urebye kuvoma ntabyo yari afite muri gahunda njya kumukingurira ataje kuvoma.
Ntabwo yigeze avoma ahubwo yaje ari njye asanga, nta muntu narikubwira, nta nduru narikuvuza kuko nta muntu wari kuntabara akora ibyo akora aragenda.
Icyo gihe nibajije uwo nabibwira mbura uwo mbibwira nta mama nta papa nta ki, nta mukuru wanjye, nta murumuna wanjye nyine numva ndi njyenyine, ndaceceka ndakomeza ndiga, niga mbabaye nkanywa imiti ikuramo inda ariko bikanga”.
Yarerwaga n’abagiraneza kuko ababyeyi be bari baratandukanye biturutse ku makimbirane yo mu muryango kandi ngo ntiyari azi aho baherereye.
Yagize ati: “Inda narayiganye mbura umuntu nganiriza ikibazo cyanjye nkatekereza kwiyahura nkanywa n’imiti simpfe”.
Nubwo yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko atigeze agira amahirwe yo kumenya amakuru yerekeye ubuzima bw’imyororokere.
Avuga ko yagiye ku Bitaro bya Kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo, bamwohereza mu Bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe i Ndera.
Nyuma yo guhabwa ibiganiro by’isanamitima n’umushinga Hope and Home’s Children, yongeye kuba mushya yumva ko icyizere kigihari.
Ati: “Ikintu nashakaga ni ugusubira ku ishuri nkibona mfite ikaramu nkibona ndimo kwiga ikintu nkunda. Njye nkunda tekinike, nagize amahirwe niga tekinike hariya muri JOC mbifashijwemo na HHC”.
Avuga ko mu cyumweru gitaha afite ikizamini cy’amategeko y’umuhanda, kuri we afite icyizere cyo kuzaba umushoferi ukanika n’ibinyabiziga.
Yizera ko mu myaka 3 iri imbere azaba afite ubushobozi bwo kwishyurira ishuri umwana yabyaye. “Amashuri numvaga nziga we azayiga ari njye ubimufashijemo, aho nasubikiye we azayarangize. Mfite icyizere cy’ubuzima mbifashijwemo na HHC”.

Uwineza utuye mu Murenge wa Kigarama muri aka Karere ka Kicukiro, we avuga ko yageze muri Kigali aturutse mu Murenge wa Nkanga mu Karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba.
Asobanura ko yatwaye inda afite imyaka 18 ubwo yari mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye.Nyirakuru ntiyishimiye ko yabyariye iwabo.
Yanze guhozwa ku nkeke ahitamo kuza kubana n’umukobwa “w’Indangamirwa”(Umukobwa ukora umwuga w’uburaya) mu Mujyi wa Kigali.
Baje kunaniranwa kuko yamusabaga kujya gukora uburaya kugira ngo babone uko bishyura inzu ariko arabyanga birangira agiye kwikodeshereza.
Uwineza agaragaza ko mu gutwara inda baba bataraganirijwe ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere n’aho bazitwariye ababyeyi bakabatererana.
Ati: “Nkanjye nihereyeho mu rugo baranyirukanye kuko mvuka i Rusizi ariko nahise nza Kigali, kurera umwana njyenyine birangora ndatesekara aho Imana ije kuntabarira mpura n’Umuryango HHC bakajya bampa igikoma, isabune ikadufasha twaza mu mahugurwa itike baguhaye akaba ariyo uriburarire”.
Munyamariza Moïse, Umukozi wa Hope and Home’s Children, asobanura ko bafatanya na Leta muri gahunda yo kurerera abana mu miryango.
Avuga ko biyemeje gufasha abangavu babyaye batabyiteguye mu gihe abandi basambanyijwe. HHC yasanze iki cyiciro gikwiye gufashwa kugira ngo bababen n’aban babo.
Kugeza ubu HHC mu Karere ka Kicukiro ifasha abangavu 252 babyariye iwabo. Aba bose babaruwe abenshi ni abo mu Mirenge ya Kigarama na Gikondo.
HHC itangaza ko yasanze aba bangavu bari mu bukene bukabije biba ngombwa ko bahabwa inkunga y’ingoboka (Emergency Support).
Munyamariza yagize ati: “Icyihutirwaga kwari ukubaha ubufasha bwihutirwa kuko bamwe ntibari bafite imyenda, abandi bararaga ku mbaraza z’abandi.
Abandi bari mu miryango yabakiriye mu gihe gito, abirukanywe kubera ko babyaye batabyiteguye, rero twabahaye ubufasha mu buryo bw’amafaranga y’ibanze kugira ngo bakemure ibibazo byihutirwa”.
Ubufasha bw’ibanze bwatanzwe nkuko Munyamariza yabibwiye Imvaho Nshya, ngo ni uko abenshi babonye hagati y’amafaranga 150,000 na 200,000. Uwahawe make yahawe ibihumbi 100,000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma hakurikiyeho kubaha inyigisho z’isanamitima hifashishijwe abahanga mu by’imitekerereze.
Umushinga HHC utangaza ko igikurikiyeho ari uguhugura abangavu babyariye iwabo uko bashobora kwiteza imbere muri gahunda yiswe ‘Shora Wunguke’.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iherutse gutangaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu kwezi k’Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 ari bo batewe inda imburagihe mu Rwanda.
Kugeza ubu Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w’abana baterwa inda buri mwaka.
Imibare ya 2021 igaragaza ko mu gihugu hose abakobwa ibihumbi 23 ari bo batewe inda bari munsi y’imyaka 18 harimo 9,188 bo muri iyi Ntara.
Uturere dufite abakobwa babyaye benshi ni Nyagatare ifite 904, Gatsibo ifite 892 na Bugesera ifite 689.

KAYITARE JEAN PAUL