Kicukiro: Mu myaka Itanu JADF yakoresheje asaga miliyari 15

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mutsinzi Antoine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kuva 2019 kugeza 2024 abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) bakoresheje miliyari zisaga 15 mu guteza imbere umuturage wa Kicukiro.

Yagarutsweho ejo ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, mu imurikabikorwa ry’umunsi ry’abafatanyabikorwa b’Akarere, ryabereye ku biro by’Akarere.

Ryitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’abaturage ba Kicukiro.

Ubuyobozi bwa Kicukiro buvuga ko abafatanyabikorwa bagira uruhare rufatika mu guteza imbere abaturage b’akarere ka Kicukiro.

Mutsinzi yagize ati: “Guhera mu 2019 kugeza ubu muri 2024, iyo turebye uruhare rwabo rufatika mu mafaranga bagiye bashyira mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, mu bukungu no muri Politiki bigera kuri miliyari zisaga 15.

Nibura buri mwaka hari miliyari zigera kuri eshatu zisigara mu baturage ba Kicukiro.”

Ibikorwa byinshi by’abafatanyabikorwa bigira Uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’umuturage w’Akarere ka Kicukiro.

Bigisha imyuga kandi abenshi bamaze guhanga akazi. Ati: “Uruhare rw’abafatanyabikorwa Akarere ka Kicukiro turarubona ku buryo bufatika ikindi imurikabikorwa ni umwanya mwiza wo kwigiranaho.”

Abafatanyabikorwa basabwe gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage bose.

Benjamin Musuhuke, Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Kicukiro, ashimira ubuyobozi bw’Akarere bwabafashije muri gahunda zo guhuza ibikorwa.

Yagize ati: “Ubu JADF ikorana n’abayobozi b’amashami mu Karere ka Kicukiro; niba ari uburezi bakorana na Komisiyo y’imibereho myiza ubu imikoranire twarayinogeje.”

Umuryango w’Abagore n’Abakobwa ukora mu iterambere ry’abagore n’abakobwa bakiri bato bagamije kurwanya virusi itera Sida (YWCA), utangaza ko ufasha mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abaturage ba Kicukiro.

Uwase Aisha, Umukozi wa YWCA, agaragaza ko bagira uruhare mu kwigisha abakangurambaga b’urungano kugira ngo bamenye ingaruka za virusi itera Sida.

Ati: “Si ibyo gusa, tugira n’urubyiruko duhura narwo nibura rimwe mu cyumweru kugira ngo bige amasomo abafasha kumenya ubuzima bwabo; harimo ubuzima bw’imyororokere ariko tukanabafasha no kumenya kwizigama kuko kimwe mu bituma abana bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye harimo kutigira mu by’ubukungu.”

YWCA ifasha urubyiruko binyuze mu matsinda yo kwizigama kandi ikagera no ku babyeyi babo kugira ngo bubakirwe ubukungu n’ubumenyi mu rwego rwo kubarinda kwishora mu mibonano idakingiye.

Umuryango YWCA ukorera mu mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro mu rwego rwo kongerera urubyiruko ubushobozi mu buryo butandukanye.

Uwase ahamya ko YWCA ifite abagenerwabikorwa bize imyuga n’ubumenyingiro irimo ubukanishi, ubudozi, kongera ubwiza bw’umubiri (Make Up) ibyo kandi ngo bituma biteza imbere.

Ati: “Iyo umuturage yiteje imbere aba ateje imbere Akarere atuyemo rero mu iterambere ry’igihugu harimo kugera kuri abo bantu, uwo muntu witeje imbere ku giti cye aba ateje imbere n’Akarere atuyemo.”

YWCA ifite amatsinda asaga 170 mu Karere ka Kicukiro ifasha mu iterambere ryayo.

Mu imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa ba Kicukiro, banashimiye imiryango itandukanye, inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze bafatanya umunsi ku wundi.

YWCA yafashije urubyiruko kwiga amasomo y’ubumenyingiro mu rwego rwo kuziteza imbere no kwirinda ibyarushora mu mibonano idakingiye
Uwase Aisha, Umukozi wa YWCA, asobanurira inzego zitandukanye ibyo bakora
HDI yashimiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro uruhare igira mu guteza imbere umuturage
Mutsinzi Antoine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro

Amafoto: Ntwali & YWCA

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE