Kicukiro: Hafashwe 22 bakekwaho ubujura n’uburaya

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi abantu 22 mu Karere ka Kicukiro, barakekwaho ubujura, uburaya no guteza umutekano muke.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yavuze ko aba bafashwe tariki hagati ya 05 na 06 Nyakanga 2025 ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.

Yagize ati: “Mu Karere ka Kicukiro polisi yafashe abantu 22, bakurikiranywe ibyaha bitandukanye birimo ubujura, uburaya, guteza umutekano muke.”

CIP Gahonzire yavuze ko bafatiwe mu Murenge wa Gikondo, Akagali ka Kanserege, Umudugudu wa Marembo ahazwi nka Sodoma.

Akomeza agira ati: “Bafashwe nyuma yaho abaturage batuye muri aka gace batahwemye kugaragaza iki ikibazo ko babangamiwe n’abajura babatega bakabambura ibyabo, ibikorwa by’uburaya bihabera dore ko indaya zihari ari izo zicumbikira abajura.”

Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Gikondo.

Polisi y’u Rwanda yaburiye umuntu wese uhungabanya ituze n’umudendezo by’abaturage, cyane cyane abakora ibikorwa by’ubujura bumva ko bazatungwa n’iby’abandi bavunikiye.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, CIP Gahonzire yagize ati: “Inzego z’umutekano ziriteguye kandi ziri maso, nta muntu uzakora ibyaha ngo areke gufatwa ngo ahanwe, abaturage turabagira inama yo kureka gukora ibyaha.”

Polisi y’Umujyi wa Kigali ishimira abaturage batangira amakuru ku gihe, ikibutsa n’abandi kubikora uko kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE