Kicukiro: DASSO yamugabiye inka ihita ibyara ashimagiza Inzego z’umutekano n’imiyoborere

Mujawayezu Catherine, ni umukecuru wavutse mu 1968. Atuye mu Kagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka, mu Mudugudu wa Kanyetabi mu Karere ka Kicukiro.
Ni umupfakazi arera abana 3 ba musaza we ariko yishimiye ubuzima abayemo.
Mu kwezi kwa Mata 2023 yagabiwe inka ihaka amezi makuru n’Urwego rushinzwe Umutekano mu Karere Kicukiro, nyuma y’ibyumweru bibiri ihita ibyara inyana.
Yabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi butagabiraga inka abaturage kuko ngo ntabwo byari bimeze neza ugereranyije n’ubu.
Yagize ati “Byari amacakubiri, intambara, ubwicanyi kugeza ubwo bigeze mu 1994 abantu barabica barashira”.
Ahamya ko inzego z’umutekano icyo gihe ntawazisanzuragaho.
Ati: “Ntabwo wabisanzuragaho, hari ubwo wababonaga ahubwo ukava mu nzira. Muri cya gihe cy’amashyaka bwo byari bimeze nabi.

Bakurebaga isura bagashaka kuba baguhohotera ariko ubuyobozi buriho ni bwiza. Uragenda ku manywa na nijoro wisanzuye nta kibazo ufite.
Iyo uhuye n’ushinzwe umutekano uramusuhuza ahubwo mukavugana, ntakumutinya”.
Ashimangira ko ubuyobozi bwa kera bwari butinyitse.
DASSO ya Kicukiro yamugabiye inka tariki 04 Mata 2023, ku itariki 16 uko kwezi iba irabyaye.
Ubuzima bwarahindutse, kuko ngo bataramuha inka bwari bubi.
Ati: “Imibereho yari mibi ubungubu hari naho nakodesheje umurima, mfite ibishyimbo byiza abana bashyizemo ifumbire bizera neza.
Kugira ngo ashobore gukodesha umurima wo guhinga abikesha iyo nka kuko yagurishije ifumbire abona amafaranga yo gukodesha.
Yagize ati: “Nagurishijeho ifumbire y’amafaranga ibihumbi 20, iyindi ndayifumbiza”.
Kugeza ubu umukamo wabaye muke barakama bakanywa amata ntibakiyagurisha.
Yongeraho ko abamuhaye inka ntacyo bamuciye ahubwo ko ari urukundo bafite n’ubuyobozi bwiza bafite burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Aha ni ho ahera ashimira ba DASSO mu Karere ka Kicukiro batekereje kuzamura n’abatishoboye.
Avuga ko basanzwe bafitanye imikoranire myiza n’inzego z’umutekano by’umwihariko Urwego rwa DASSO.
Ati “DASSO ni ubuyobozi bwiza cyane bukorana n’abaturage, ntawe buhutaza”.
Umwaka utaha yiteguye gutora neza kugira ngo akomeze kubumbatira iterambere agezeho.
Ati: “Ubuyobozi bwa kera ntibwazirikanaga abaturage reba nk’ubu baranyubakiye none bampaye n’inka ubwose wareka kumutora ugatora nde?”.
Niragire Samuel, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, icyo gihe yavuze ko ibikorwa nk’ibi biteza imbere abaturage basanzwe babikora, kandi ko bazabikomeza.
Yagize ati: “Buri mwaka tugira igikorwa cyo kuremera abaturage kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Mu mwaka ushize twubakiye umuturage mu Murenge wa Kanombe, twamwubakiye inzu yatwaye hafi miliyoni eshanu, dufasha n’abana bari inzererezi tubafasha gusubira mu ishuri no mu miryango.”
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1) hazongerwa imbaraga muri gahunda ya Girinka n’iy’amatungo magufi n’izindi gahunda zikorerwa ku rwego rw’Umudugudu zigamije gutuma abaturage bakennye biteza imbere.






KAYITARE JEAN PAUL
Nizeyimana fabien says:
Ugushyingo 19, 2023 at 4:20 pmDASSO Imana ibafashe turabashyigikiye na hano iwacu batanze amatumgo magufi kubatishoboye