Kicukiro: Biguriye imodoka y’umutekano izagira uruhare mu kugabanya ibyaha (Amafoto)

Abaturage bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro biguriye imodoka yo mu bwoko bwa Vigo. Yabatwaye amafaranga y’u Rwanda 25,200,000 bakizera ko izagira Uruhare mu bikorwa byo kwicungira umutekano.
Ni imodoka yaguzwe mu mafaranga atangwa nk’umusanzu w’irondo bityo nta yandi azasabwa abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashimye abaturage b’Umurenge wa Kicukiro busaba abo mu yindi Mirenge gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Mutsinzi Antoine, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, ubwo abaturage bamurikirwaga ku mugaragaro imodoka biguriye.
Umuhango wo kumurika ku mugaragaro imodoka yaguzwe n’abaturage, witabiriwe n’inzego z’umutekano, abagize inama njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kicukiro ndetse n’abaturage.
Ndambendore Madjidi, uhagarariye abakuru b’imidugudu mu Murenge wa Kicukiro, avuga ko abayobozi b’Imidugudu bakora ubukangurambaga bagakangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta.
Kuganira n’abaturage ngo bituma n’ibyo bababwiye babyumva vuba.
Yagize ati: “Kuganira na bo bituma batanga umusanzu w’irondo tukagira ibikorwa dukora ariko tukazigamira no kuzagura imodoka kugira ngo ntituzongere gusubira mu baturage tujya kubaka amafaranga yo kugura imodoka kandi batanga umusanzu w’irondo”.

Irondo ry’umwuga ribafitiye akamaro ari yo mpamvu abaturage bitabira gutanga umusanzu w’irondo.
Mu gihe ngo bakomeza gutanga umusanzu neza, baratekereza kugurira impuzankano nshya abakora irondo ry’umwuga.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro ashima ubuyobozi bw’Umurenge bwa Kicukiro kuba bwarashoboye gucunga amafaranga bahabwa n’abaturage yo kwicungira umutekano bityo bagasimbuza imodoka bari bamaranye igihe.
Yavuze ko umutekano mu Karere ka Kicukiro wifashe neza. Ku rundi ruhande yasabye ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage gukomeza kugabanya ibyaha.
Ati “Nta byaha byinshi tugira bihungabanya umutekano muri Kicukiro, mu mezi atatu ashize mu Murenge wose harimo ibyaha bigera kuri 47 byiganjemo ubujura n’ibindi.
Si ibyaha byinshi kandi nabyo birashoboka ko twabikumira tukabigabanya ku buryo bushoboka.
Imodoka ziradufasha cyane kugira ngo n’ahabaye ibyaha tubashe gutabara mu gihe cya vuba”.
Maj. Peter Claver Rugambwa, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Kicukiro, yijeje ubufatanye ndetse no guha inama abaturage b’umurenge wa Kicukiro.
Akomeza agira ati “Urugamba turiho ni urw’iterambere, iyo imipaka irinzwe neza, ibitekerezo aho biganisha ni ku iterambere ry’umuturage”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, asobanura ko nta mutekano, ibintu byose bitashoboka ari yo mpamvu abaturage biyemeje kugira uruhare mu mutekano.
Yagize ati “Twahisemo kugura imodoka y’umutekano kugira ngo bakomeze kubungabunga umutekano w’abaturage; iterambere ryihute n’imibereho y’abaturage ikomeze kugenda neza”.
Mukandahiro ahamya ko imodoka yaguzwe n’abaturage ubwabo.
Yatangiye kuzigamirwa mu kwezi kwa Gicurasi 2022 mu mafaranga y’umusanzu w’umutekano atangwa n’abaturage.
Imodoka yakoreshwaga muri gahunda y’umutekano yari imaze gusaza kuko yabatwaraga hafi miliyoni ebyiri buri kwezi, mu igaraje no kuyigurira amavuta.
Ishusho y’umutekano mu Murenge wa Kicukiro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kicukiro Mukandahiro, agaragaza ko umutekano ushingira ku miterere n’abatuye Umurenge wa Kicukiro.
Umurenge utuwe n’abaturage 14,039 mu ngo 4,103 ukurikije imibare y’Ikigo Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda ya 2022.
Abaturage b’Umurenge wa Kicukiro urindwa n’abakora irondo ry’umwuga basaga 100.
Kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugeza Mu Ukwakira uyu mwaka, ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko hakozwe ibyaha 71.
Habonetse dosiye (Cases) z’ubujura 47, gukubita no gukomeretsa 16, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge 7, ihohoterwa rishingiye ku gitsina 1.
Ingamba ngo ni ugukomeza kuzigamira indi modoka bateganya kwifunukuriza ndetse no kuzamura agahimbazamusyi ku banyerondo.









KAYITARE JEAN PAUL