Kicukiro: Abazatora ubwa mbere bafite amakuru yuzuye yerekeye amatora

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ruratangaza ko rwishimiye kuzatora ari ubwa mbere Umukuru w’igihugu n’Intumwa za rubanda rufite amakuru yuzuye.
Babigarutseho ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024 ubwo hasozwaga amarushanwa y’ubukangurambaga bw’amatora mu Murenge wa Kicukiro.
Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa y’umupira w’amaguru ku makipe y’abakobwa ndetse n’ay’abahungu aho ikipe y’Uruganda rwa SUPA rukora impapuro z’isuku itsinze abakarani bakorera mu Murenge wa Kicukiro.
Kamana Joseph yishimiye ko agiye gutora bwa mbere. Ati: “Mfite imyaka 21 bivuze ko ngiye gutora bwa mbere Umukuru w’igihugu, ni ibintu binshimishije kuko ubu namaze kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, nzi n’uko icyumba cy’itora kizaba kimeze, aho ntazasobanukirwa nziyambaza umuseseri.”
Muhoza Hamida na we ahamya ko yasobanukiwe uko gutora bizakorwa.
Ati: “Batubwiye ko icyumba cy’itora kizaba kirimo ubwihugiko bubiri, icyo nzirinda ni ukugira ngo ijwi ryanjye ritazaba imfabusa.”
Ganijuru Claver yavuze ko yifotoje akaba atarabona indangamuntu, agasaba ko abifotoje bakoroherezwa bagahabwa indangamuntu kugira ngo bazitorere umukuru w’igihugu n’abadepite.
Mukandahiro Hydayat, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, asobanura ko icyari kigamijwe ari ugusobanurira abaturage kumenya gahunda y’amatora bafite mu kwezi gutaha kwa Nyakanga tariki 15.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Gahunda ni ugusobanurira abaturage mu cyiciro icyo ari cyo cyose, abikorera n’abandi tubakangurira amatora kandi buri wese akamenya inshingano ze mu gihe cy’itora.
Twakoresheje uburyo butandukanye mu bukangurambaga buciye mu mikino, mu mbyino no mu mivugo. Ubu rero turavuga ko kugeza uyu munsi abaturage b’Umurenge wa Kicukiro ndetse n’abahakorera bamaze gusobanukirwa neza inshingano zo gutora kandi no gutora neza.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro buvuga ko icyo bwari bugamije ari ukugira ngo buri muturage wese yumve inshingano ze mu gihe cy’itora.
Agira ati: “Icyo tugamije ni uko buri muturage wese azajya gutora afite amakuru ahagije yo gutora neza kandi akagira ubwisanzure mu gutora.
Ntabwo twifuza kuzagira ijwi ry’imfabusa kandi buri wese akaba afite amahitamo ye yishimira, agatora neza atuje.”
Perezida w’inama njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, yasabye abaturage kuzatora neza kandi bagatora uw’ingirakamaro.
Yagize ati: “Tugomba gutora uzaduteza imbere mu bikorwa by’iterambere.
Ijambo nababwira tuzatora umuntu uzashimangira amajyambere, tuzatora umutekano, ninde utuma dukomeza kugira umutekano mu gihugu cyacu no mu Karere? Uwo ni we dushaka.”
Mukarugina Dorcella w’imyaka 77 yahamirije Imvaho Nshya na we yiteguye gutora kandi neza kuko ngo afite ubuhamya bw’aho igihugu cyavuye n’aho kigeze.
Kajyibwami Clement, Umukorerabushake wa Komisiyo y’amatora mu Murenge wa Kicukiro yasabye abaturage kuzitabira amatora kandi bagatora neza birinda ko amajwi yabo yaba imfabusa.











