Kicukiro: Abaturage barimo guhererwa serivisi muri gare

Abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, serivisi basanzwe basabira ku kagari no ku murenge ubu barimo kuzisabira muri gare ya Masaka.
Ni igikorwa kirimo kuba kuva mu masaha ya mu gitondo, aho Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize umurenge wa Masaka ndetse n’abakozi b’umurenge, barimo gutangira serivisi muri gare mu rwego rwo kwegera abaturage.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Masaka bwabwiye Imvaho Nshya ko ari igikorwa gifatwa nk’imurikabikorwa (Open Day) aho basobanurira abaturage serivisi batanga kandi n’ukeneye serivisi agahita ayihabwa.
Ati “Ibi biri muri gahunda yo kwerekana gahunda y’umujyanama ku mudugudu, Mituweli yanjye na Irerero iwacu ariko tukabaha na serivisi”.
Zimwe muri serivi zirimo gutangwa ni iz’ubutaka, iz’irangamimerere, iz’imisoro, imibereho myiza, iz’Irembo ndetse na serivisi zitangwa n’inzego z’umutekano RIB, Polisi n’Urwego rwa DASSO.
Kugeza ubu hagiye gutangira isiganwa ry’amagare mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu murenge wa Masaka.

