Kicukiro: Abamotari biyemeje gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku wa 14 Ukuboza 2022, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’Inzego z’umutekano ku rwego rw’Igihugu n’Umujyi wa Kigali, bwakoranye inama n’abamotari igamije kunoza Umutekano.

Iyi nama yabereye kuri Stade ya IPRC Kicukiro mu gihe hirya no hino mu gihugu haba hari ibikorwa bitandukanye birimo urujya n’uruza rw’abantu bava cyangwa bajya mu cyaro gusangira iminsi mikuru n’abo mu miryango yabo.

Mu bihe bisoza umwaka byagaragaye ko hashobora kugaragara ibikorwa bibangamira umutekano n’ituze rusange bya rubanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, ashima  uruhare rw’abamotari bagira mu kubungabunga Umutekano n’iterambere akabasaba kwitwararika muri iki gihe kigana mu minsi mikuru isoza umwaka, birinda impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati “ Abamotari turabashimira kuko nk’abafatanyabikorwa b’Akarere iyo tubakeneye turababona, turabashimira kandi uburyo mwitwaye neza mu bikorwa byo gutora abayobozi babahagarariye mu matora aheruka ndetse turabizeza ubufatanye igihe cyose muzadukenera.

Iterambere mumaze kugeraho ntabwo ryashoboka hatari umutekano usesuye, ni yo mpamvu nifuza ko imikoranire yacu ndetse n’izindi nzego zirimo iz’Umutekano irushaho kuba myiza muri iyi minsi isoza umwaka”.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana, yibukije abamotari ko ubuyobozi bw’igihugu bwakomeje kubaba hafi mu gukemura ibibazo bari bafite mu gihe gishize,   abasaba ko na bo bagomba kubahiriza amabwiriza inzego zitandukanye zibaha mu rwego rw’imikoranire n’imikorere myiza”.

Avuga ko ibibazo bibangamiye abamotari muri rusange Polisi igira uruhare runini mu kubikemura, ibindi igafatanya n’izindi nzego ariko ko abamotari na bo bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano ahanini biturutse mu kumvira amabwiriza yose bahawe n’inzego zibishinzwe .

Yanenze Abamotari bahagarikwa na polisi bakanga guhagaraga nyamara rimwe na rimwe biri mu nyungu zabo.

Yagize ati “Ejo bundi mwumvise abamotari batwawe n’amazi y’imvura, nyamara twari twabanje kubahagarika ariko barabyanga, inshingano za Polisi si uguhana gusa hari n’ubwo abapolisi baguhagarika bakugira inama cyangwa baguha andi mabwiriza yakugirira akamaro”.

Umuyobozi w’Ingabo wa Diviziyo ya Mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Col. Bahizi Théodomir yakomoje ku mutekano w’Igihugu muri rusange abwira abamotari ko umutekano mu gihugu no ku mbibi zacyo ari ntamacyemwa.

Ati “Umutekano mu gihugu no ku mbibi hose wifashe neza cyane murabizi, niba ukomoka Rusizi, Rubavu n’ahandi hose ubaze abavandimwe bariyo barakubwira ko umutekano ari nta macyemwa kandi namwe aho muri aha murabizi”.

Col Bahizi avuga ko kugira ngo umutekano ugerweho bisaba uruhare rwa buri wese by’umwihariko asaba abamotari ko igihe cyose babonye icyawuhungabanya bakwihutira kubigeza ku nzego zibishinzwe mu buryo bwihuse.

Abamotari bashimye uburyo ubuyobozi bw’igihugu bwabafashije gukemura ibibazo byari bibugarije birimo ibirebana n’imisanzu batangaga mu makoperative ntibagarukire, ibibazo birebana n’ubwishingizi, Mubazi n’ibindi byagiye bihabwa umurongo.

Icyakoze bashimangira ko biteguye gutanga umusanzu wabo barwanya icyahungabanya umutekano cyose.

Polisi y’igihugu yasabye abamotari b’abanyamahanga bakorera mu Rwanda kuzuza ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda, kandi ko ugize ikibazo yakwihutira gutabaza inzego zibishinzwe zikamufasha.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE