Khalifan yakoranye indirimbo n’abarimo Tom Close na Masamba

Khalifan Govinda uri mu bahanzi bamenyerewe cyane mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, yashyize ahagaragara indirimbo yise Igikumwe yafatanyijemo n’abahanzi barimo Tom Close, Intore Masamba, Uncle Austin n’abandi.
Ni indirimbo yibanda cyane ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho mu gihe cy’imyaka 30 rumaze rubohowe kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Khalifan avuga ko ajya guhitamo abahanzi bazakorana iyi ndirimbo harimo abo yahitiwemo na nyina umubyara kuko abakunda, kuko ari na we wari wamusabye kuzakora indirimbo izifashishwa mu kwamamaza Umukuru w’Igihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya Khalifan Govinda yavuze ko guhuza abo bahanzi barimo abafite izindi nshingano zitandukanye n’umuziki bitari byoroshye.
Ati: “Nkuko bizwi Tom Close afite inshingano zitoroshye hirya y’umuziki, Uncle Austin hirya y’umuziki hari radiyo akoraho kandi akabivanga n’ubundi bucuruzi bwe. Intore Massamba na we ni uko, ndetse n’abandi bose mu by’ukuri kubona umwanya ntabwo byari byoroshye, mu by’ukuri ntabwo ari ibintu byanyoroheye ariko ntibyanangoye.”
Yongeraho ati: “Mbere na mbere ndashima Imana yatumye biba, hari n’ukundi kuntu nashakaga ko bigenda ariko Imana si ko yabigenje, njye nashakaga ko biba byiza ariko Imana ibigira byiza cyane. Ndashimira aba bahanzi bose, byarangoye ariko ntabwo ari cyane, naba mbeshye kuko bumvaga ari indirimbo nziza cyane kandi na bo ni abantu bakunda iterambere ry’Igihugu babyumvise vuba baritabira.”
Agaruka ku mpamvu yise indirimbo ye Igikumwe, Khalfan avuga ko igikumwe ari cyo kiranga umuntu, kandi umuntu akenewe mu matora.
Ati : “Igikumwe kiri mu bice biranga umuntu kandi ni cyo dukoresha dutora, iyo ukoze ahantu, umuntu yemeza ko wahakoze kubera ko umutima, igikumwe n’intekerezo ari byo bigize umuntu, kandi umuntu akaba atekereza akareba iterambere Igihugu cyagezeho ari we ukenewe kugira ngo azakoreshe igikumwe yitorera umuyobozi uzakomeza kudufasha kubungabunga ibyo tugezeho ndetse no kubaka ibindi bishya.”
Akomeza avuga ko ubutumwa burimo bugenewe buri Munyarwanda wese.
Ati: “Ubutumwa bukubiyemo ni ugushishikariza Abanyarwanda kubaka u Rwanda rutubereye, nk’Abanyarwanda ubumwe ni wo musingi, tugakomeza twibanda aho Igihugu cyavuye n’aho kigeze. Mu by’ukuri uwareba Sitade Amahoro yo mu 1994 n’iya none, ni ibintu bibiri bitandukanye, ni ukuvuga ko ahari umwijima Umucyo wararashe.”
Ni indirimbo avuga ko ku ikubirtiro atura umukuru w’Igihugu kuko ibyo u Rwanda rugezeho ari we rubikesha, nyina ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Uretse Intore Masamba, Uncle Austine na Tom Close abandi bahanzi bagaragara muri iyi ndirimbo barimo Marina, The Nature, amajwi akaba yaratunganyijwe na Producer Yeweeh mu buryo bw’amashusho itunganywa na AB Godwin.
