Kevin na Marthe begukanye ‘XCO Mountain Bike Series’ yakinwe bwa kabiri (Amafoto)

Nshutiraguma Kevin ukinira Ikipe ya Cine Elmay Cycling Club mu bagabo na Ntakirutimana Marthe mu bagore, begukanye isiganwa rya “Virunga XCO Mountain Bike Series” ryakinywe ku nshuro ya kabiri, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025, mu Karere ka Musanze.
“Virunga XCO Mountain Bike Series” ni uruhererekane rw’amasiganwa ya Mountain Bike azajya aba buri mwaka mu guteza imbere uyu mukino ukinirwa mu mihanda y’ibitaka no mu misozi.
Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Ikigo cyo guteza imbere uyu mukino (Africa Rising Cycling Center), Shift Up for Rwanda na Twin Lakes Cycling Academy.
Ku nshuro yaryo ya kabiri, ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye mu byiciro birimo abatarengeje imyaka 19, abatarengeje imyaka 23, abakuru n’abatarabigize umwuga bafite hejuru y’imyaka 18.
Abakinnyi bahagurukiraga mu Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC), abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bazengurutse inshuro zirindwi zingana n’ibilometero 33,6, abagore n’ingimbi bazenguruka inshuro eshanu zingana n’ibilometero 24 mu gihe abangavu n’abatarabigize umwuga bazengurutse inshuro eshatu zingana n’ibilometero 14,4.
Mu bagabo bakinnye isaha irenga, isiganwa ryegukanywe na Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay Cycling Club, akurikirwa na Iradukunda Valens wa Sina Cyling Club, naho Banzi Bukhari ukinira Ikipe ya Twin Lakes Cycling Academy wegukanye iri siganwa ku nshuro ya mbere muri Werurwe yabaye uwa gatatu.
Aba bakinnyi bose ni na bo bahembwe mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 23.
Mu bagore, hongeye gutsinda Ntakirutimana Marthe wa Ndabaga Women Cyling Team wari watsinze muri Werurwe ubwo isiganwa ryabaga ku nshuro ya mbere.
Yakurikiwe na Irakoze Neza Violette, naho Iragena Charlotte aba uwa gatatu mu gihe Tuyishimire Claudine na Ingabire Domina basoreje ku mwanya wa kane n’uwa gatanu.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 19, uwegukanye intsinzi mu bakobwa ni Liza Jehovaire ukinira Ikipe ya Ndabaga Women Cycling Team wahigitse Nishimwe Gisèle wa Cine Elmay na Ahishakiye Claude wa Bugesera Cycling Team wabaye uwa gatatu.
Mu bahungu hatsinze Twagirayezu Didier ukinira Ikipe ya Kayonza Cycling Club wakurikiwe na Muhoza Janvier wa Shaggy Star Cycling Club wabaye uwa kabiri, mu gihe Tuyipfukamire Aphrodice wa Benediction Club yasoreje ku mwanya wa gatatu.
Mu bakinnyi batabigize umwuga hatsinze Mucyo Yassin wakinaga ku giti cye. Yakurikiwe na Hatangimana Olivier, Tuyisenge Jean Damascène, Ferhat Saka na Tuyishime Jean de Dieu.
Biteganyijwe ko isiganwa rya gatatu rya “Virunga XCO Mountain Bike Series” rizaba mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
















