Kera kabaye Rayon Sports yabonye amanota atatu muri Shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 21, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ikipe ya Rayon Sports yabonye amanota atatu ya mbere muri shampiyona ya 2024/25 nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa kane wa shampiyona wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.

Wari umukino wa mbere wa shampiyona ubereye muri Stade Amaharo ivuguruye yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Muri uyu mukino Gasogi United yatangiye umukino iri hejuru cyane isatira cyane izamu rya Rayon Sports.

Ku munota wa wa kane Gasogi United yahuhshije igitego cyabazwe ku mupira wahinduwe na Harerimana unarira umunyezamu Khadime Ndiaye, usanga Kabanda Serge uwuteye nabi, ujya ku ruhande rw’izamu ryambaye ubusa.

Ku munota wa 27 Rayon Sports yabonye uburyo bwo gutsinda ku mupira Charles Bbaale yahawe yinjiranye mu rubuga rw’amahina, awuhinduye ashaka bagenzi be, Hakizimana araryama awukuraho mbere y’uko agera hasi.

Kugeza ku munota wa 35 amakipe yagabanyije gusatira ku mpande zombi, umupira ukinirwa hagati mu kibuga.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga itangira gusatira izamu rya Gasogi United.

Ku munota wa 50 Rayon Sport yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Charles Bbaale ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina, awuteye ukora kuri myugariro wa Gasogi United, ujya mu ruhande Umunyezamu Dauda atari yiteze.

Ku munota wa 53 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku ikosa Bugingo yahannye, Aziz Bassane atsinda igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko hari habayeho kurarira.

Ku munota wa 59, Gasogi United yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cyo kwishyura ku mupira Nsabimana Aimable yakuyeho usanga Mugisha Rama Joseph awuteye ishoti rijya ku ruhande.

Ku munota wa 64, Gasogi United yabonye ikarita itukura yahawe Kapiteni wayo Muderi Akbar ku ikosa yakoreye kuri mwene wabo w’Umurundi Aruna Madjaliwa.

Nubwo Gasogi United yari ifite ikarita itukura yakomeje gusatira harimo uburyo bwabazwe Nshimiyimana Marc Govin ku ishoti rikomeye yateye rikuwemo na Khadime Ndiaye mbere y’uko Doumbia Mathan atera umupira ugiye hanze.

Ku munota wa 76 Harerimana Abdulaziz wa Gasogi United yagerageje ishoti ari mu rubuga rw’amahina, umupira ateye ukorwaho na Khadime Ndiaye ujya muri koruneri itagize icyo ivamo.

Iminota 10 ya nyuma y’umukino yahariwe cyane Gasogi United yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Rayon Sports bahagarara neza.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego 1-0 ibona amanota atatu ya mbere mu mikino itatu muri ya Shampiyona ya 2024/25.

Gasogi United ifite amanota arindwi inganya na Rutsiro FC ya mbere ndetse na AS Kigali ya gatatu.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

Gasogi United

Dauda Ibrahema, Nshimiyimana Marc Govin, Udahemuka Jean de Dieu, Collin Muhindo, Hakizimana Adolphe, Doumbia Mathan, Akbar Muderi, Malipangou Christian, Harerimana Abdoulaziz, Ndikumana Danny na Iradukunda Kabanda Serge

Rayon Sports

Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Aruna Madjaliwa, Muhire Kevin (c), Charles Bbaale, Aziz Bassane na Iraguha Hadji

Indi mikino yabaye uyu munsi

AS Kigali yanganyije ubusa ku busa na Rutsiro FC, Amagaju yatsindiwe mu rugo na Musanze FC ibitego 3-0 naho Bugesera FC yanganyije na Etincelles igitego 1-1.

Imikino y’umunsi wa kane irakomeza ku cyumweru tariki 22 Nzeri 2024

Mukura VS irakira Vision FC saa cyenda z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye

Gorilla FC irakira Marines FC saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pele Stadium

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 21, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE