Kera kabaye APR FC yongeye gutsinda AS Kigali muri shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 1, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Nyuma y’imyaka isatira itandatu, APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’umunsi 11 wa shampiyona, ifata umwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana, bityo uburyo bw’ibitego bukaba buke.

Mu minota 20, APR FC yatangiye gusatira inahusha uburyo bw’ibitego bwabonwaga na Mamadou Sy na Niyibizi Ramadhan.

Mu minota 35, AS Kigali na yo yatangiye kugera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Pavel Ndzila ariko Emmanuel Okwi ntabyaze umusaruro amahirwe yabonaga.

Ku munota wa 40, Taddeo Lwanga yakoreye ikosa Okwi, umusifuzi Rulisa Patience atanga ‘coup franc’, ariko Nkubana Marc atera agapira gato ntikagira icyo kabyara.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri APR FC yatangiranye impinduka Niyibizi Ramadhan na Mugiraneza Forduard bahaye umwanya Johnson Chidiebere na Ruboneka Jean Bosco.

Muri iki gice, umukino waryoshye amakipe yombi atangira gusatirana ariko kureba mu izamu bikagorana.

Ku munota wa 63, Ruboneka yateye coup franc nziza umupira usanga Niyigena Clement akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere cya APR FC.

AS Kigali yahise ikanguka itangira gusatira cyane. Ku munota wa 72, Ntirushwa Aime yateye coup franc nziza, umunyezamu Pavel akuramo umupira.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka ibindi bitego ariko birabura.

Umukino warangiye APR FC itsinze AS Kigali igitego 1-0 ifata umwanya wa Gatanu  n’amanota 17 mu mikino umunani imaze gukina.

AS Kigali yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 20.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahagaritse urugendo rw’iminsi 2,170 yari imaze idatsinda AS Kigali muri shampiyona, yaherukaga kuyitsinda tariki 23 Ukuboza 2018.

Undi mukino wabaye uyu munsi Rutsiro FC yanganyije ubusa ku busa na Kiyovu Sports.

Umunsi wa 11 wa shampiyona wasize Rayon Sports ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 26, ikurikiwe na AS Kigali ifite 20, Gorilla FC ifite 19 na Police FC ya kane ifite amanota 18.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 1, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE