Kepler VC yasanze Police VC ku mukino wa nyuma wa Liberation Cup

Kepler VC na Police WVC mu bagore zasanze Police VC na APR WVC ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rya Volleyball ryo kwizihiza ku nshuro ya 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Iyi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 muri Petit Stade i Remera.
Mu bagore, ikipe ya Police WVC yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1 (25-21,19-25,25-20,25-17)
Umukino wari utegerejwe cyane kuri uyu wa Gatandatu ni uwahuje Kepler VC yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa shampiyona ikaba yarongeyemo Dusenge Wicklif na Malinga Kathbart ihura na REG VC.
Biyoroheye, Kepler VC yatsinze REG amaseti 3-0 (25-15, 25-13, 25-19) igera ku mukino wa nyuma wa Liberation Cup.
Imikino ya nyuma y’irushanwa ryo kwibohora mu bagabo no mu bagore, iteganyijwe kuri iki Cyumweru muri Petit Stade i Remera.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagore RRA izahura na Ruhango saa tanu mu gihe mu bagabo APR VC izakina na REG VC saa saba
Mu bagore APR WVC izakina na Police WVC saa cyenda mu gihe mu bagabo Kepler VC izakina na Police FC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Irushanwa riheruka 2023 ryegukanywe na APR VC mu bagabo ndetse na Police WVC mu bagore.


