Kenzo yashyize umucyo ku mubano we na Minisitiri Nyamutoro

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi ukunzwe mu muziki wo mu mu Buganda Eddy Kenzo yavuze ko adakundana na Minisitiri w’ingufu Phiona Nyamutoro nkuko bimaze igihe bihwihwiswa mu bantu bakunda gukurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro.

Aya makuru yatangiye kugarukwaho mu myidagaduro nyuma yuko Ifoto y’aba bombi igiye ahagaragara ndetse  n’amashusho ari kumwe na Phiona Nyamutoro amwifuriza ishya n’ihirwe ubwo  yahindurirwaga imirimo akagirwa umwe mubagize Guverinoma.

Byakajije umurego ubwo uyu muhanzi yongeraga gushyira ahagaragara ifoto yabo bombi bambaye imyenda isa bagiye gusura umwana wa Kenzo ku ishuri.

Bamwe bati: “Madamu Eddy Kenzo” abandi bati “umugore we w’ahazaza”.

Mu kiganiro Eddy Kenzo yagiranye n’imwe muri televiziyo zo mu Buganda yateye utwatsi ibimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba ari mu rukundo na Phiona Nyamutoro avuga ko ari inshuti bisanzwe kuko baziranye kuva kera ataraba Minisitiri.

Ati: Ni inshuti yanjye magara tumaze igihe tuziranye na mbere yuko ajya muri Guverinoma”

Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba baragaragaye bambaye amakoti asa Eddy Kenzo yavuze ko nta kidasanzwe kuko uretse n’imyenda hari igihe wisanga ufite ibintu bisa n’iby’abandi

Ati: “Nta bidasanzwe imyenda irasa. Nonese ni wowe wenyine ufite telefone nk’iyo, icyo navuga ni uko imyenda isa nk’uko n’ibindi bikoresho bisa kuko bikorerwa mu nganda cyangwa ahantu hamwe.”

Ibihuha bivuga ko bombi bakundana byatangiye gukwirakwizwa bwa mbere umwaka ushize n’umuntu umwe witwa Rodrigo Matyansi, wavuze ko bakundana rwihishwa ndetse ko yanamuhaye imodoka nshya.

Ku ruhande rwa Nyamutoro we yirinze kugira icyo abivugaho gusa nyuma yatangaje ko nta mubano wihariye afitanye n’uyu muhanzi nubwo yemeye ko bari baziranye mbere y’uko ajya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nyamutoro Phiona yagizwe Minisitiri w’ingufu mu Buganda avuye mu Nteko Ishinga Amategeko yo mu Buganda.

Eddy Kenzo azwi cyane ku ndirimbo nyinshi harimo Sitya Loss,  Byansi, Practical,Omuto n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE