Kenya: Umuyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi

Umunyarwenya ubifanya n’umuziki mu gihugu cya Kenya Eric Omondi yatawe muri yombi ubwo yageragezaga kwigaragarambya ku Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena, ni bwo umunyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi ubwo yigaragambirizaga hanze y’inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, aho yari atwaye ifarashi ari kumwe n’itsinda ry’abantu bake bigaragambyaga.
Uyu musore uherutse gupfusha umuvandimwe we Fred Omondi yagaragaraye mu mashusho yacicikanaga avuga ko adatinya urupfu, abwira abashinzwe umutekano ko niba bashaka kumwica, bamwica kuko n’umuvandimwe we yapfuye.
Yagize ati “Umva niba mushaka kunyica muze munyice n’umuvandimwe wanjye yarishwe.”
Ni igikorwa Omondi yari amaze iminsi ahiga kuzakora igihe Inteko Ishinga Amategeko itagira icyo ikora ku itegeko rigenga imiziki muri Kenya, avuga ko akeneye ko abahanzi bahabwa agaciro hagahinduka uburyo bafatwa kuko bafatwa nabi.
Mu cyumweru gishize umunyarwenya Eric Omondi ni bwo yagiye yumvikana avuga ko mu gihe nta cyakorwa ku byo ashinja Inteko Ishinga Amategeko azahigaragambiriza.
Yavugaga ko arambiwe agasuzuguro gakorerwa abahanzi bo muri icyo gihugu, kandi ko niba abahanzi bakuru mu muziki badashaka ko bihinduka, abashya bazabyikorera.
Yari yavuze ko bitarenze tariki 16 Kamena 2024 ibyo bigomba kuba byahindutse bitakunda agahita yigaragambya, biza gukomwa mu nkokora n’uko yahise apfusha umuvandimwe we bari bafatanyije umwuga wo gusetsa, witabye Imana tariki 15 Kamena 2024.
