Kenya: Umunyamakuru uheruka kurega Leta ya Tanzania yatawe muri yombi

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu akaba n’umunyamakuru wamamaye muri Kenya, Boniface Mwangi, yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu akurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba no guteza inkongi z’umuriro.
Biniface Mwangi yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make agejeje ikirego mu rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) aho ashinja Guverinoma ya Tanzania kumumorera iyicarubozo hamwe na mugenzi we wo muri Uganda witwa Agather Atuhaire.
Abo banyamakuru bombi bavuga ko batawe muri yombi, bakorerwa iyicarubozo ndetse banoherezwa mu bihugu byabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, muri Gicurasi 2025 ubwo bari bagiye gukurikirana urubanza rwa Tundu Lissu ushinjwa kugambanira Igihugu.
Umugore wa Mwangi witwa Njeri yabwiye itangazamakuru ryo muri Kenya ko umugabo we yakuwe mu rugo rwabo ruherereye ahitwa Lukenya mu Ntara ya Machakos ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu.
Yavuze ko ibikoresho bye by’ikoranabuhanga yifashisha mu gufata amafoto no kwandika inkuru byafashwe kuko ashinjwa kuba intandaro y’imyigaragambyo yabaye muri Kenya hose ku wa 25 Kamena 2025.
Njeri yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Abapolisi baje mu rugo rwacu bafata umugabo wanjye bamushinja kugira uruhare mu iterabwoba no guteza inkongi z’umuriro. Bafashe ibikoresho by’ikoranabuhanga (mudasobwa, telefoni na camera) bamujyanye ku Biro Bikuru by’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha. Ubu simbasha guhumeka!”
Nyuma y’aho inzego z’umutekano n’izishinzwe iperereza zigabije ibiro akoreramo ahitwa Hurlingham.
Polisi yari ifite inyandiko iyemerera gusaka, igaragaza ko barimo gukora iperereza ricukumbuye ku ruhare yagize mu guteza imyigaragambyo no ku birego byo gukora amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nanone kandi urwo rwandiko rushimangira ko Mwangi akurikiranyweho kuba umwe mu mpirimbanyi zashishikarije abaturage kwigaragambya nk’uko byakozwe mu gihugu hose ku wa 25 Kamena.
Urwandiko rwa Polisi rwabonywe na Daily Nation ruragira ruti: “Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha (DCI) birimo gukora iperereza ricukumbuye ku byaha birimo kwangiza imitungo, gushishikariza abantu gukora amabi, guteza inkongi, ubujura buciye icyuho, no kwigana amafaranga.”
DCI yemeje ko ifite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Mwangi yaba yaragize uruhare mu gutegura imyigaragambyo ikomeye yabaye muri Kenya, by’umwihariko iyabereye i Nairobi ku wa 25 Kamena.
Impirimbanyi za Politiki n’abatavuga rumwe na Leta bakomeje kugaragaza ko batishimiye ifatwa rya Mwangi, bahamya ko ari ugushaka gucecekesha abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Mu birego Mwangi afatanyijemo na mugenzi we Atuhaire wo muri Uganda, bashinja Guverinoma ya Tanzania kubambura uburenganzira bwa muntu babafungira ahatazwi, iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kubasubiza mu bihugu byabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu kirego batanze mu Rukiko rwa EAC, buri umwe muri bo yasabye guhabwa indishyi y’akababaro ya miliyoni 130 z’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga miliyari imwe na miliyoni zirenga 448 z’amafaranga y’u Rwanda.