Kenya: Patrick Matasi ukekwaho kugurisha imikino yahagaritswe amezi 3 

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryahagaritse amezi atatu Umunyezamu Patrick Matasi wahoze afatira Ikipe y’Igihugu ya Kenya ‘Harambe Stars’, ukekwaho kugurisha imikino nyuma y’amashusho ye yagiye hanze ari kumvikana n’umuntu utaramenyekana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025 ni bwo abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye amashusho yacicikanye y’umunyezamu wahoze akinira Harambe Stars, bivugwa ko yari aye ari kugurisha umukino.

Muri aya mashusho, uyu mukinnyi aba ari mu modoka ari kumwe n’undi muntu wamubwiye byinshi birimo ko amufitiye icyizere ku masezerano bagiye kugirana.

Ati: “Aya ni amasezerano ya mbere, ndagusabye. Urabizi uko dukora ibi bintu, ntabwo naguhemukiye kandi nawe ntabwo wampemukiye. Mu bwumvikane bwanjye nawe, nta bihombo bigomba kuzamo.

Ibyo ngusaba ndabigusaba mu minota y’igice cya mbere, watwizeza ibitego hakiri kare umukino utarashyuha? Icyo nzahabwa nzahita nawe nkoherereza. Nzaguhamagara abakire nibamara kumvugisha, amasezerano yacu ahite ashyirwa mu bikorwa.”

Matasi yamusubije ati: “Yego. Uzi icyo nzakora? ibi byose ariko bizacamo bigendanye n’icyo nzaba navuganye na ba myugariro banjye.”

Kuri uyu mugoroba, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya ryahagaritse uyu munyezamu amezi atatu atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’Amagauru ndetse bimenyeshwa n’ikipe akinira ya Kakamega Homeboyz FC.

FKF yatangaje ko ifatanyije n’izindi nzego zirimo FIFA na CAF, yatangije iperereza kuri uyu munyezamu.

Imwe mu mukino bivugwa yakoze ibi bikorwa bitemewe muri Ruhago harimo imikino y’Ikipe y’Igihugu ya Kenya ndetse na Kenya Police FC aheruka gukinira.

Matasi Patrick ukekwaho kugurisha imikino yahagaritswe amezi atatu
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 27, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE