Kenya irimo kwigira ku Nkiko Gacaca z’u Rwanda

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, Martha Koome, yatangaje ko inzego z’ubucamanza za Kenya zifite byinshi zakwigira ku Nkiko Gacaca z’u Rwanda, zaciye imanza zibarirwa mu bihumbi z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Madamu Koome yabitatangaje ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024, ubwo Inzego z’Ubutabare za Kenya n’iz’u Rwanda batangiraga ibiganiro by’iminsi 4, bigira hamwe uko inzego nkuru z’ubutabera mu bihugu byombi zateza imbere ubutabera, kubungabunga uburenganzira bwa muntu, ndetse no kubahiriza ibikubiye mu Itegeko Nshinga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali, Madamu Koome yavuze ko we n’itsinda yaje ayoboye baje mu Rwanda kurwigiraho uko inzego z’ubucamanza zikora harimo no kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Koome yagize ati: “Nk’uko mubizi muri Kenya turimo kuvugurura sisitemu y’imikorere y’ubucamanza kugira ngo bidufashe gufasha benshi bafitanye ibibazo batumvikanaho.
Nka 20% by’abaturage ni bo bakemurirwa ibibazo binyuze mu nzego z’ubutabera, mu gihe abasigaye ibibazo byayo bikemurwa n’abaturage ubwabo. Nk’uko mubizi kandi u Rwanda rwakoresheje sisitemu nziza y’Inkiko Gacaca zari iz’abaturage ubwabo bacaga Imanza kandi ubutabera bwageze ku baturage benshi. Twiteguye kwigira kuri iki kintu.”
Uwo muyobozi yongeyeho ko inzego z’ubutabera za Kenya zirimo no kwigira ku Rwanda ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa muri uru rwego, bungurana ibitekerezo ku buryo basimbuza ikoranabuhanga uburyo bundi bwari busanzweho mu gutanga ubutabera.
Ati: “Twamenye ko u Rwanda ruturi imbere mu bijyanye no kubika amadosiye mu buryo bw’ikoranabuhanga no guca imanza mu buryo bw’ikoranabuhanga natwe ubu buryo bwombi twarabutangiye.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Dr Faustin Ntezilyayo yatangaje ko n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda zirimo kwigira ku za Kenya.

Ati: “Ku ruhande rwacu, turashaka kwiga ku buryo bwo guhuza amategeko, akoreshwa mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Kubera impamvu z’ubukoloni bw’u Buligi mu Rwanda, rwakomeje gukoresha amategeko ya kera by’umwihariko ajyanye n’imanza mbonezamubano.
Ati: “Kuva mu 1994, turimo kuvugurura urwego rw’ubutabera, hagamijwe gushyiraho amategeko amwe. Tuzaganira uburyo bwo kuyahuza, muri iki gihe bagiye kumara aha, ni ugukoresha amategeko ahari ndetse no kuba habaho ubwumvikane mu gihe cyo gutanga ubutabara, uburyo twe twangiye gukoresha mu Rwanda”
Dr Ntezilyayo yashimangiye ko guhura kw’inzego z’ubucamanza za Kenya n’iz’u Rwanda bifite akamaro gakomeye.
Ati: “Inkiko Gacaca zagize uruhare mu guca imanza mu gihe gito nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ni uburyo abaturage bishatsemo ibisubizo binyuze muri izi nkiko no mu nzego z’Abunzi, kandi ni byo byatumye tugira amahoro dufite uyu munsi.
Rero, Inkiko Gacaca ndetse n’inzego z’Abunzi ni ingenzi cyane kandi muri Kenya ntazibayo, ibihugu byinshi byagiye biza kwigira kuri ubu bunararibonye bwacu.”
Biteganyijwe ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa Kenya n’uw’u Rwanda bazasinyana amasezerano y’ubufatanye mu gusoza uru ruzinduko.
Ayo masezerano yitezweho kuzagira uruhare mu mikoranire y’ibihugu byombi mu guhugura abacamanza, n’abandi bakora mu nkiko z’u Rwanda n’iza Kenya.
