Kenya: Hashyizweho abacamanza basuzuma iyeguzwa rya Visi Perezida Rigathi Gachagua

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, Martha Koome, yashyizeho itsinda ry’abacamanza batatu kugira ngo basuzume ibyifuzo bisaba kuteguza Visi Perezida Rigathi Gachagua ukurikiranyweho ruswa.
Gachagua ni Visi Perezida wa mbere mu mateka ya Kenya, wegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Ubu hategerejwe ko Sena yo muri icyo gihugu itora yemeza ko akurwa kuri uwo mwanya.
Abadepite beguje Gachagua, tariki ya 11 Ukwakira ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gusuzugura Guverinoma ariko we byose arabihakana.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Martha Koome, yahaye abacamanza batatu umukoro wo gusuzuma ibyifuzo bitandatu byamaganaga iryo yeguzwa, kimwe muri byo byifuzo kikaba cyatanzwe na Gachagua ubwe.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Urukiko Rukuru rwemeje ko ibibazo byavuzwe muri ibyo byifuzo bigenwa n’Itegeko Nshinga rya Kenya.
Mu gihe Sena itoye ishyigikira iryo yeguzwa, Gachagua azaba abaye Visi Perezida wa mbere muri Kenya, waba akuwe ku mirimo ye hakurikijwe Itegeko Nshinga rya 2010.
Hakenewe nibura 2/3 by’Abasenateri bazatora kugira ngo Gachagua yeguzwe.
Mu gihe hafatwa icyemezo cyo kweguza Gacagua, azaba afite andi mahirwe yo kuregera urukiko kandi yamaze gutangaza ko afite iyo gahunda.