Kenya: Abasirikare ba RDF bahuriye mu myitozo n’abo mu bihugu 23

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bahuriye n’andi matsinda ahagarariye ibihugu 23 biherereye mu mpande enye z’Isi, mu myitozo karundura ya gisirikare yiswe Justified Accord 24. 

Ni imyitzo yakiriwe n’Igihugu cya Kenya yabereye ku Birindiro by’Ikigo cya Gisirikare cya Nanyuki gishinzwe ibikorwa byo kurwanya ibitero, iterabwoba ndetse no kubungabunga umutekano (CITSO). 

Ubuyobozi bwa RDF bwatanganje ko iyo myitozo yatangiye ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare ikaba yitezwe gusoza ku ya 7 Werurwe 2024.

Imyitozo  ngarukamwaka yiswe Justified Accord itegurwa n’Ishami ry’Afurika ry’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (SETAF-AF) ku bufatanye n’ibihugu by’abafatanyabikorwa, hagamijwe gukaza imyiteguro yo guhangana n’ibibazo bitandukanye bihungabanya umutekano ndetse no kwimakaza imikoranire.

Muri iki gihe cy’iyo myitozo, abayitabiriye bahurira mu bikorwa binyuranye bigamije kugaragarizwamo ubushobozi n’imyiteguro yabo mu guhangana n’ibibazo by’intambara n’andi makimbirane ku ruhande rumwe, n’ubushobozi bwo kuzuza inshingano neza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no gutanga ubutabazi ku rundi ruhande.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Jean Claude nzabanita says:
Gashyantare 28, 2024 at 6:21 am

Turabyishimiye nkatwe abaducyingiumutekano tubateze yombi.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE