Kenya: Abapolisi batandatu bishwe n’igitero cya Al-Shabab

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abapolisi batandatu ba Kenya bishwe, abandi bane barakomereka nyuma y’igitero bikekwa ko cyagabwe n’intagondwa z’umutwe wa Al-Shabab mu majyaruguru ashyira u Burasirazuba hafi y’umupaka wa Somalia, mu karere ka Garissa.

Nubwo nta mutwe wigambye icyo gitero, ariko umuyobozi wa polisi mu karere ka Garissa, Mohamed Mwabudzo, yabwiye BBC ko uburyo cyakozwemo busa n’ubukorwa n’intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Isilamu za al-Shabab zo muri Somalia.

Al-Shabab ikunze kugaba ibitero byambukiranya imipaka muri ako gace, byibasira abasirikare ba Kenya n’abaturage b’abasivile.

Mwabudzo yavuze ko uburyo icyo gitero cyagabwemo ari ubw’agatero shuma buhuye n’uburyo bw’ibitero byambukiranya umupaka bigamije guhungabanya umutekano muri ako karere bigabwa na al-Shabab.

Al-Shabab ikorana n’umutwe wa al-Qaeda, igenzura ibice binini byo mu majyepfo no rwagati muri Somalia ndetse umaze imyaka hafi 20 mu ntambara igamije guhirika leta ya Somalia.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 24, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE