Kenya: Abadepite basabye kugenzura miliyari 5 Frw zashowe mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Ishoramari rya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, yasabye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukora igenzura ricukumbuye ku mashilingi ya Kenya asaga miliyoni 618, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshanu, Kaminuza yitiriwe Kenyatta (Kenyatta University/KU) yashoye mu gufungura ishami mu Mujyi wa Kigali rigahita rifungwa.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’aho Dr. Fred Matiang’i wabaye Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, agaragaje ko atari mu bafashe icyemezo cyo gufunga iryo shami kimwe n’irindi ryari ryafunguwe I Arusha muri Tanzania.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishoramari rya Leta mu Burezi iyobowe na Depite Jack Wamboka, yasabye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukora iperereza ricukumbuye nyuma yo kumenya amakuru y’uko Kenyatta University ishobora kuba yaraguze imitungo muri Kigali ku giciro gihanitse cyane mu buryo budasobanutse.

Nk’uko bitangazwa na The East African, iyo Kaminuza yashoye amashilingi ya Kenya asaga miliyoni 420.7 (amafaranga y’u Rwanda  asaga miliyari 3,4) mu gufungura Ishami rya Kigali, nyuma yongeraho n’andi asaga miliyoni 801 Frw mbere yo gufunga imiryango mu mwaka wa 2018 itari yakira umunyeshuri n’umwe.

Na none kandi, muri uwo mwaka iyo kaminuza yafunguye ishami i Arusha yashoyemo akayabo ka miliyoni zisaga 433 ariko na ryo rigunga imiryango ritamaze kabiri.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishoramari rya Leta mu burezi yahase ibibazo Umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’Uburezi Ezekiel Machogu, Umuyobozi Mukuru wa Kenyatta University Paul Wainaina, Olive Mugenda wahoze ayobora iyo kaminuza na Dr Matiang’i wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

Basabwe gusobanura ku ishoramari ryakozwe mu gufungura ishami rya Kigali n’irya Arusha muri Tanzania bigaragara ko ryapfuye ubusa ntagikozwe kandi umutungo wa Leta warahatikiriye.

Dr Matiang’i yasobanuye ko umwanzuro wo gufunga ayo mashami waturutse mu bagize Guverinoma ya Kenya nyuma y’uko ibihugu byafunguwemo ayo mashami bishyize mu bikorwa Politiki z’uburezi zatumye bigora iyo Kaminuza kuba yahakorera nka kaminuza yemewe.

Yavuze ko Guverinoma ya Kenya yagerageje gutanga umusanzu kugira ngo iyo kaminuza ibe yakwemererwa gukorera muri ibyo bihugu ariko biba iby’ubusa, cyane ko ngo yagerageje gufungura imiryango itarabona ibyangombwa byo gukorera ku butaka bw’u Rwanda n’ubwa Tanzania.

Dr Matiang’i yagize ati : “Inama y’Igihugu Ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) na Komisiyo ishinzwe za Kaminuza muri Tanzania byategetse ko amashami yacu afungwa kuko atujuje ibisabwa. Ikibazo cy’ishami ryo mu Rwanda n’iryo muri Tanzania cyari gikomeye ku buryo habayeho ibiganiro hagati ya za Guverinoma. Buri wese yari mu bihe bikomeye icyo gihe.”

Prof Wainaina yahishuye ko Kaminuza imaze guhagarika ibikorwa yananiwe no kubona uwagura inyubako yari yamaze kugura muri Kigali na Arusha, ndetse ntiyanabona n’uwazikodesha.

Yakomeje ashinja ubuyobozi bw’iyo kaminuza kuba bwaragize uburangare bwatumye Leta ya Kenya itakariza akayabo muri iyo mishinga yasenyutse hadaciye kabiri.

Prof Mugenda wahoze ayobora iyo kaminuza yanze kwemera ko ibyo bakoze byari binyuranyije n’amategeko, ashimangira ko igenagaciro ryo kugira ngo bashore imari ryakozwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’umugenagaciro wigenga.

Depite Wamboka na we yanenze ubuyobozi bwa Kenyatta University bwaguze imitungo mu Mujyi wa Kigali mu manyanga, bikaba byaratumye umutungo wa Leta utagira ingano uhatikirira.

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE