Kenya: 11 bapfuye abasaga 500 batabwa muri yombi mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi

Polisi y’i Nairobi muri Kenya yemeje ko abantu 11 bapfuye abandi 567 batabwa muri yombi nyuma yo gukora imyigaragambyo yagamagana ubutegetsi yaranzwe n’urugomo rukabije bise ‘Saba Saba’.
Iyo myigaragambyo yabaye ku wa 07 Nyakanga 2025, nyuma y’imyaka 35 habaye indi myigaragambyo isa nkayo nayo yamaganaga ubutegetsi inasaba demokarasi muri icyo gihugu.
Imyigaragambyo ya ‘Saba Saba’, yitiriwe imyigaragambyo y’amateka yo ku ya 7 Nyakanga 1990, yarwanyaga ubutegetsi bwa gihake bushingiye ku ishyaka rimwe muri Kenya, aho basabaga impinduka mu miyoborere, bamagana izamuka ry’ibiciro n’ivangura ryakorwaga na Leta.
Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko Polisi yavuze ko imyigaragambyo y’ejo yaranzwe n’ibikorwa by’ubuhemu, urugomo, kwibasira polisi no kwangiza ibikorwa remezo.
Imibare ya Polisi igaragaza ko 11 bahasize ubuzima, Abapolisi 52 n’abasivili 11 bagakomereka, imodoka 12 za Polisi, imodoka 3 za Leta n’imodoka 4 z’abaturage nazo zikangizwa.
Polisi yamaganye ibyo bikorwa yise ubugizi bwa nabi isezeranya ko hagiye gukorwa iperereza ku babyihishe inyuma bakabiryozwa.
Muri Kenya hamaze igihe imyigaragambyo yamaganaga izamuka ry’imisoro n’ubuzima buhenze, ndetse ku wa 25 Kamena 2025, abigaragambya byigabije imihanda hirya no hino mu gihugu bibuka bagenzi babo barenga 40 bishwe mu mwaka ushize.
Mu 2024 abigaragambyaga bibasiye Inteko Ishinga Amategeko; basahura ibyarimo, ibindi barabitwika; ibintu byakurikiwe n’ingaruka zikomeye zirimo bamwe bahasize ubuzima abandi bakahakomerekera.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri icyo gihugu, (KNCHR) n’ibitangazamakuru byaho byemeje ko abari hagati ya 30 na 60 ari bo baguye mu myigaragambyo ya 2024, abandi 361 barakomereka mu gihe 627 bafashwe n’inzego z’umutekano.
