Kayonza: Urwego rw’Umuvunyi rwabasuye baba nk’ababonekewe 

  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza, basazwe n’ibyishimo ubwo bakiraga abayobozi bakuru b’Urwego rw’Umuvunyi, batangiye gukemura ibibazo binyuranye birimo ibyari byarananiranye mu Nzego z’Ibanze.

Ku wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025, ni bwo Intumwa z’Urwego rw’Umuvunyi zatangiye gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane muri ako Karere. 

Abaturage bavuga ko babaye nk’ababonekewe kuko kubona abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi ari amahirwe kuri bo yo kubona ibisubizo by’ibibazo byari byarananiranye. 

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Ufite ikibazo cyananiranye wese agomba gutegereza aba bantu, bari batubwiye yuko ku wa Mbere bazaza hano. Ubwo rero abafite ibibazo byananiranye baje ahangaha, kandi koko twanishimye urabona ko ibyinshi byakemutse.”

Murekatete Aliane na we yabwiye Imvaho Nshya ati: “Tunejejwe n’uburyo buri wese yagaragaje ibyo abona ko yarenganyijweho kandi agahabwa igisubizo. Icyiza kirimo kandi ni uko abaturage na bo bagiraga uruhare mu gutanga ubuhamya ku buryo bazi ikibazo. Aha bituma uwaba abeshya cyangwa yigiza nkana anyomozwa.”

Museminari Jérôme na we yagize ati: ”Hari ibibazo umuntu agira ugasanga bidindijwe na bamwe mu bayobozi. Aha rero inzego zose zari zihari aho n’uwaba afitanye ikibazo n’umuyobozi yakigaragazaga ubundi kigashakirwa umuti.”

 Yahamije ko Ururwego rw’Umuvunyi rufasha mu kugaragaza bamwe mu bakira ruswa bakarenganya abatayibahaye.

Icyifuzo abaturage bagaragaje ni uko nyuma y’ingendo nk’izi ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukwiye gukomeza kubana hafi bukemura ibibazo bafite, by’umwihariko ibishingiye kuri ruswa n’akarengane.

Mu gutangiza iyi hahunda, hakiriwe ibibazo by’abaturage byiganjemo iby’imbibi z’ubutaka, ingurane, ndetse n’ibibazo by’amakimbirane bitakemuwe n’Inzego z’ibanze.

Ibibazo bimwe mu byatanzwe byahise bikemuka, ibindi bihabwa umurongo bigomba gukemukamo, raporo y’iyo myanzuro ikazagezwa ku Rwego rw’Umuvunyi mu gihe kitarenze iminsi 30.

Iyi gahunda yaranzwe n’ubutumwa bwo kwirinda ibyaha bya ruswa, kwirinda amakimbirane n’aho abaye agakemurwa mu bwumvikane (Ubuhuza) aho kwisunga inkiko.

Hari kandi kugaragaza uburenganzira bw’abaturage n’ububasha bw’Abayobozi, ndetse no kubaha imyanzuro iba yafashwe n’Inzego, hamwe no kwakira ibibazo by’abaturage.

Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine, yavuze ko ruswa ari icyaha kibi ku buryo no kiyirebera itangwa cyangwa yakirwa uba ukoze icyaha. 

Ati: “Kurenganywa cyangwa ukabona urengana ntubigeze ku Nzego zibishinzwe na bwo ntuba ubaye Umunyarwanda muzima.” 

Biteganijwe ko iyi gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Kayonza, izasozwa ku itariki ya 13 Gashyantare 2025. 

Ku munsi wa mbere, Intumwa z’Urwego rw’Umuvunyi zakoreye mu Mirenge ya Gahini, Mukarange na Rukara, zikaba zikomereza mu wa Mwiri, Rwinkwavu na Murama kuri uyu wa Kabiri. 

Ku wa Gatatu iyo gahunda irakomereza mu Mirenge ya Kabare, Nyamirama na Ruramira, mu gihe mu wa Kane izasorezwa mu Mirenge ya Kabarondo, Ndego na Murundi. 

  • HITIMANA SERVAND
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE