Kayonza: Umwana w’imyaka ibiri yaguye mu kinogo arapfa

Umwana w’imyaka ibiri yaguye mu kinogo bacukuye bashyiramo shitingi ifata amazi ava ku nzu arapfa.
Ibi byabaye mu masaha ya saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu, mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gahini mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.
Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko nyina w’uyu mwana yari yasuye mubyara we bavuye i Musanze, ariko umwana aza gucika umubyeyi we agwa mu kinogo cyari kiretsemo amazi ajyanwa ku Bitaro i Gahini ariko aza gupfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko aya makuru ari mpamo.
Yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana bakamenya ibikorwa abana bahugiyemo ntibajye kure yabo.
Yagize ati: “Ababyeyi bakwiye kuba bari hafi y’abana igihe cyose, ntibemere ko abana bakinira aho batareba.”
Polisi y’u Rwanda isaba abubaka n’abacukura ibinogo byo gutega amazi kuhashyira ibimenyetso biburira abantu ku buryo bibarinda kuhagera ndetse ibinogo bidakoreshwa bigasibwa.