Kayonza: Umushinga w’imbuto no kuhira byahinduye imibereho y’abaturage

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Kabarondo na Murama bahamya ko gahunda yo gutera imbuto ndetse no kuhira babifashijwemo n’umushinga wa KWIIP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi byabahinduriye ubuzima.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024, ubwo Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD), Dr Gerardine Mukeshimana aherekejwe  n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Eric Rwigamba yasuye Akarere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo ahakorera umushinga KWIIP, hasurwa ahahinzwe imbuto zitandukanye zirimo avoka, amacunga, ibifenesi n’izindi.

Abimana Pascasie ufite umurima mu materasi, mu Murenge wa Kabarondo yavuze ko umushinga KWIIP utarahagera ubuzima bwari bukomeye kubera amapfa, batezaga ahubwo wasangaga basuhuka, ariko ko kuri ubu beza.

Yagize ati: “Mbere batarahakora ntiheraga neza, twarahingaga ukabona nta musaruro, ariko ubungubu tugenda tubona umusaruro uzamuka kubera ko bakoze amaterasi y’indinganire.

Kuhira byaradufashije cyane kuko twuhira izi mbuto, tubona bizatanga umusaruro [….] hari abasaruye kandi urebye bizatugeza hantu heza.”

Yongeyeho ati: “Nahezaga nk’ibilo 50 by’ibishyimbo, nine ubu kubera ibiti twateyemo no kuhira umusaruro ugenda uzamuka ku buryo nzabonamo nk’ibilo 70 cyangwa 80.”

Dr Gerardine Mukeshimana yahamije ko umushinga wafashije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, none abaturage bakaba bahinga bakeza, ubuzima bwabo bwarahindutse.

Yagize ati: “IFAD ikorana n’ibihugu mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ahangaha uyu mushinga uko ugenda utera imbere kuko ari umushinga waje ukenewe cyane kubera ko ibyo waje ushaka gukemura ikinini cyari uguhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kuko aka gace kajyaga mu nzira zo kuba ubutayu bitewe nuko amapfa yakibasiraga kenshi.”

Yongeyeho ati: “Hari hagamijwe kureba abaturage bugarijwe n’amapfa ni ikihe gihingwa cyabagirira akamaro igihe kirekire, ni yo mpamvu  twasuye imbuto ariko harimo kureba uko bakomeza kugenda bahangana n’imihindagurikire y’ibihe, no gufata ubutaka kuko bwarimo bugenda bwangirika, ariko ikinini amasomo tuba dukuyemo nka IFAD ni uko ibikorwa bito nk’ibi bigaragaza ko bifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abaturage.”

Dr Mukeshimana yavuze kandi ko kugira ubumenyi no guhanga udushya bifite akamaro bidasaba amafaranga menshi mu gutuma abaturage bagira imibereho myiza.

Ati: “Ikigenderewe ni ibikorwa cyangwa se udushya bibasha kugira akamaro bikava mu gihugu kimwe bikajya mu kindi bikaba byagira akamaro, impinduka nziza ziteza imbere aho baturage baba bafite ayo mahirwe.

Aba abahinzi bagize amahirwe ariko bayabyaje umusarur ku buryo bwagutse, ntabwo wavuga ngo yari amafaranga menshi, miliyoni 17 z’amadolari y’Amerika, ariko hagezweho ibikorwa byinshi cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ko umushinga wa KWIIP urimo guhindura ubuzima bw’abanyakayonza by’umwihariko mu MIrenge ya Kabarondo na Murama.

Yashimye umushinga wa KWIIP wahinze imbuto zitandukanye ku buso bwa Hegitari 1300 ku ruhande rwa Kabarondo ndetse na Murama hakabaho n’igice gito cy’Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, kuko wahinduye ubuzima bw’abaturage.

Yakomeje asobanura ko umushinga urimo abakabakaba 4000, mu gihe uzaba usoza bifuza ko uzaba ugeze ku bihumbi 40 000 bazaba babonaho umusaruro.

KWIIP ni umushinga ufite agaciro ka miliyoni 85 z’amadolari y’Amerika, muri zo agera kuri miliyoni 21 abiteganyijwe ko azajya mu bikorwa bifasha urubyiruko guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Nyemazi yanagarutse ku bindi biteganywa gukorwa n’umushinga KWIIP.

Ati: “Mu gice cya 2 cy’umushinga, uzagera mu Mirenge ya Ndego ahateganyijwe kuzakorwa kuhira kuri Hegitari zisaga 2000 muri Ndengo, muri Kabarondo, Kanyeganyege n’ibindi bikorwa biteganyijwe kuzakorwa kuri Hegitari 2000 muri Mwiri.”

Hakozwe icyuzi gihangano cya Rugazi gifasha mu kuhira gikoresha imirasire y’izuba.

Yavuze kandi ko umushinga wafashije mu bworozi ahubatswe amadamu yuhira inka agera kuri 15 na kano 20 ziha abaturage amazi meza.

Umushinga KWIIP uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD), muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu Kigo kiyishamikiyeho cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, hagenda hakorwa ibikorwa bitandukanye, bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Icyuzi cya Rugazi n’imirasire y’izuba bifasha abahinzi kuhira bikaba byarabahinduriye imibereho
Abimana Pascasie uhamya ko umushinga KWIIP wabahinduriye imibereho, kuri ubu beza imyaka kurusha mbere
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE