Kayonza: Umuryango wacaga inshuro urashima Kagame wawufashije gutera imbere

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuryango wa Siborurema Didas w’imyaka 45 na Mukangarambe Seraphine w’imyaka 41 utuye mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, bavuga ko biteguye gutora umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ku mwanya wa Perezida kuko yabakuye mu bukene bahabwa Give Direct.

Siborurema Didas we n’umuryango we bavuga ko amafaranga  ya Give Direct angana na 1 170 000Frw bayahawe muri Nyakanga 2023, ku buryo yababereye imbarutso yo kwikura mu  bukene biteza imbere binyuze mu guhinga kijyambere ndetse no kurangura imyaka bakongera bakayigurisha ku buryo babona inyungu irenga ibihumbi 600,000 kuri buri gihembwe cy’ihinga.

Uwo muryango uvuga ko ayo mafaranga ya ‘Give Direct” yabakuye mu bukene kuko ari kubafasha kwiteza imbere, umuryango ukinjiza asaga miliyoni imwe n’igice (1,500,000Frw) ku mwaka.

Siborurema yabwiye Imvaho Nshya ko yabanye n’umugore we muri 2005 babana baca inshuro kugira ngo babone ibitunga umuryango.

Gusa ngo mu 2023, ibyifuzo  byo kwiteza imbere byarasubijwe kuko bahawe amafaranga ya Give Direct bagura umurima amafaranga y’u Rwanda 600,000  wo guhinga andi asigaye bayakoresha mu bucuruzi.

Mukangarambe Seraphine, ati: “Kuri ubu twejejemo imifuka 6 y’amasaka ipima ibilo bigera hafi kuri toni imwe ndetse ku gihembwe cy’ihinga twezaho imifuka itatu y’ibishyimbo.”

Yakomeje agira ati: “Tugura imyaka nyuma y’igihe natwe tukayigurisha yuriye. Mu mwaka tubikora inshuro ebyiri amafaranga agenda azamuka kuko niba tuguze amasaka ku kilo amafaranga y’u Rwanda 350; twe turi kuyasubiza kuri 550 ndetse duharanira kuyakoresha neza kugira ngo tutazongera gutega amaboko.”

Siborurema Didas yavuze ko bari barabuze ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bateganyaga nk’umuryango ariko bahawe inkunga ya Give Direct iba igisubizo.

Siborurema yakomeje agira ati: “Tuba twarakoze iteganyabikorwa ry’ibintu tuzakora ku murongo, tukabanza ibyo dukeneye kurusha ibindi ku buryo dushyira hamwe tukaganira nk’umuryango ndetse n’umwana wacu w’imfura tukamuganiriza akatugira inama nk’umuntu wize akaduha ibitekerezo.”

Yavuze ko kuva bahabwa amafaranga ya Give Direct bamaze kwagura inzu ikava ku mabati 21; ubu bakaba baba mu nzu y’amabati 45, kubaka igikoni, kurihira abana babiri bafite amafaranga y’ishuri 36,000 ku gihembwe, ubwisungane mu kwivuza ku muryango wose, EjoHeza n’ibindi bibazo byo mu muryango.

Umuryango we kandi uri kubaka inzu zo gukodesha (Annex) no kubona aho bazajya bahunika imyaka bagura ndetse ngo ufite intego yo gukomeza kwagura ibikorwa bakora bikaba binini.

Kuri ubu barishimira ko umurima baguze bawubyaza umusaruro ndetse ukabinjiriza amafaranga mu rugo kuko bahinga kijyambere ndetse amafaranga arenga 700,000 bayashora mu kugura imyaka no kuyisubiza.

Siborurema Didas n’umuryango we, bashimira Paul Kagame uhora uzanira abanyarwanda ibyiza byinshi kuko ngo biteguye kumuhemba amajwi agakomeza kuyobora u Rwanda.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE