Kayonza: Umugabo w’imyaka 50 yapfuye arimo gusibura ikinogo gifata amazi

Mu Karere ka Kayonza umugabo w’imyaka 50 witwa Niyoyita Jean Damascene yapfuye yasiburaga icyobo gifata amazi ava ku nzu, agwa muri metero eshanu.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024 mu ma saa tatu za mu gitondo mu Mudugudu wa Kivugiza, mu Kagari ka Kayonza Centre mu Murenge wa Mukarange.
Niyoyita Jean Damascene yasiburaga ikinogo gifata amazi cya Nsengabahizi Hamdun wari waracukuye icyobo gifata amazi ava ku nzu ariko kimaze kuzura ashaka umuntu wakongera kugisibura no kongera uburebure. Niyoyita yacukuraga ariko hari undi mugabo wakuragamo itaka wari uri hejuru.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko itaka ryari ryarakuwe mu kinogo ryari ryarasomye amazi menshi byatumye risubira mu kinogo rikagwira nyakwigendera.
Ati: “Bacukuraga ariko basibura ikinogo gifata amazi, itaka ryanyoye amazi rirarindimuka rigwira uwari mu kinogo mo hasi.”

SP Twizeyimana yavuze ko ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi rya Fire Brigad twagerageje kumukuramo ariko basanga yashizemo umwuka.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange mu buruhukiro.
Umuvugizi wa Polisi SP Twizeyimana yasabye abaturage bari kubaka n’abacukura imyobo n’imisarane, amabuye asanzwe n’ibirombe by’agaciro kwitwararika no kwirinda mbere yo kwinjiramo mu mwobo no gucukura kuko ubutaka bworoshye bitewe n’ibihe by’imvura.
Yagize ati: “Baramutse babonye ubutaka bworoshye kandi aho bari hatameze neza byaba byiza batinjiyemo kandi bakaba bafite ibikoresho byabugenewe.”
Sengiyumva Suleiman ni umwe mu baturage wabonye impanuka iba, yavuze ko itaka riri hejuru ryakuwe mu mwobo ryari ryinshi. Yavuze ko imyobo iri gucukurwa muri iki gihe iteye ikibazo kuko hari n’undi mwana waguye mu Mudugudu wegeranye n’uwa Kivugiza ariko ntiyapfa.
Kimwe n’abandi baturage basaba ko ubuyobozi bw’ibanze bwasaba abaturage kuba bahagaritse ibikorwa nk’ibi muri ibi bihe.
Nyakwigendera yasize umugore n’abana.

