Kayonza: Shumbusho yaretse gushimuta inyamaswa yiteje imbere acuruza inyama zemewe

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Shumbusho Gratien w’imyaka 59 utuye mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu yemeza ko yiteje imbere abikesha gucuruza inyama mu buryo bwemewe nyuma y’aho ahagaritse gushimuta inyamaswa muri Parike y’Akagera mu 2010  

Ahagaritse gushimuta inyamaswa yagannye koperative y’ababazi ndetse bakanacuruza inyama yitwa ‘Twubake Ubuzima’, nyuma yagujijemo amafaranga y’u Rwanda 400 000 atangirira ku bimasa bibiri. Amafaranga ayakoresha ibikwiriye arunguka kandi anishyura inguzanyo neza, arakora atera imbere agura ibintu bitandukanye.

Ati: “Koperative ni yo mbarutso y’iterambere ngezeho uyu munsi wa none kuko mu kwezi mbaga inka 6 zifite agaciro gasaga 3 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda bikaba byaramfashije kwigurira moto ifite agaciro ka 1 500 000, kwishyurira abanyeshuri batatu 3 600 000  ku gihembwe, inzu ifite agaciro ka 5,000,000 n’umurima ufite ubuso bwa hegitari 1 ku mafaranga 5 000 000 akoreraho ibikorwa by’ubuhinzi.

Yavuze ko yatangiye gushimuta inyamaswa muri Pariki y’Akagera zirimo imbogo, isha, impala n’izindi ahungutse muri 1997 abitewe no kuba imibereho itari imeze neza kandi nta kazi agira.

Yavuze ko ubuzima bwo guhiga no gushimuta inyamaswa ari bubi kuko gushimuta inyamaswa byatumye mu 2006 afungwa amezi atandatu i Rukara ndetse bigateza ingaruka zo kuba hari bagenzi be ubwo babaga bagiye guhiga baburiragamo ubuzima.

Yemeza ko kandi nta terambere rishoboka.

Yagize ati: “Nta terambere nari mfite nshimuta inyamaswa kuko natahiraga kunywera amafaranga nakoreye ngataha nasinze andi nkayakoresha mu ngeso zitari myiza, ikintu utaranguye ntagituma utagipfusha ubusa.”

Shumbusho Gratien yasabye abashimuta inyamaswa kubireka bagashaka akazi bakora kuko gushimuta inyamaswa birimo ibyago byinshi birimo no kubura ubuzima. Yabasabye gukora imirimo yemewe n’amategeko kuko nawe akibikora ntacyo byamugejejeho ariko ubuzima bukaba bwarahindutse nyuma yahoo abirekeye.

Perezida wa koperative ‘Twubake Ubuzima’, Nsengimana Laurent yavuze ko koperative yabo yahombywaga n’abashimutaga inyamaswa muri Parike y’Akagera bityo bahitamo kwigisha no gusobanurira abashimutaga inyamaswa ndetse bahitamo gukorana na bo.

Yagize ati: “Kubera inyama nyinshi zacuruzwaga zashimuswe ku giciro gito twarahombaga inyama zacu zikamara iminsi 3 zigicuruzwa ndetse zikanangirika cyane. Ntitwabonaga abakiliya.

Yakomeje agira ati: “Twaganiriye n’abashimutaga inyamaswa turabahuza tubigisha ibyiza byo gucuruza inyama zemewe n’ibibi byo guhiga inyamaswa muri parike. Twarabakiriye na bo baba abanyamuryango ku buryo dutahiriza umugozi umwe.”

Ubuyobozi bwa koperative ‘Twubake Ubuzima’ butangaza ko binyuze muri gahunda yo kugabana inyungu ku mafaranga ava muri Pariki y’Akagera binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) bafashijwe kubakirwa ibagiro rigezweho ndetse babasha no kurinda barushimusi ndetse n’itsinda rifata abandi bagihiga inyamaswa muri Pariki y’Akagera.

Koperative ‘Twubake Ubuzima’ ifite abanyamuryango 43 barimo 28 bahoze ari abahigi bashimuta inyamaswa muri Pariki y’Akagera bakabireka.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE