Kayonza: Rwinkwavu abakuwe mu manegeka ahacukurwa amabuye barashima ko batujwe

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bimuwe  ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bavuga ko ubu batekanye kuko bakuwe ahantu hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga bagatuzwa neza.

Aba baturage bishimira gukurwa ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga,ni abatujwe mu Mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.

Bavuga ko bahoze batuye ahacukurwa n’ahacukuwe amabuye y’agaciro mu birombe bya Rwinkwavu, çyane mu Kagari ka Gihinga.

Mutuyemariya Jeanne avuga  ko kubangikana na biriya bikorwa by’ubucukuzi byari bibabangamiye.

Ati: “Hariya twari mu kaga.hakorerwa ubucukuzi ku buryo bwagutse aho wasangaga hari ibisimu biciye munsi y’inzu zacu tugasigara hejuru y’imikoki. Ikindi kubera ibi bikorwa,byaratindaga ukabona inzu utuyemo irasadutse ,ugatangira gusana ariko n’ubundi bikazonhera, gusa kubera kubura aho werekeza ukahaba ari ukubara ubukeye.”

Akomeza avuga ko aho bimuriwe bagatuzwa mu nzu bubakiwe mu Mudugudu ubu batekanye.

Ati: “Uyu munsi kuva natuzwa muri iyi nzu ubu ndaryama ngasinzira.Ndashimira ubuyobozi bwadushakiye aho kwikinga, kuko twebwe kubonera rimwe aho kwimukira byari kutugora. Kuri ubu tujya gukora ku masambu yacu tugataha inaha ,Ibintu byaduhaye umutekano mu by’ukuri.”

Mutezimana na we agira ati: “Uyu munsi ni amashimwe gusà.Twakuwe ahantu hari ibyago byinshi ku buzima bwacu, birimo guturitswa kw’intambi kwatigisaga inzu zacu, zimwe zikangirika, gutura hejuru y’indake abacukura bari gukoramo, kuvunikira mu miyoboro n’ibisimu bicukurwamo n’ibindi.Turashima ko twubakiwe tugahabwa inzu zuzuye zirimo amashanyarazi ndetse ubuyobozi bukaba bunatwizeza kutugezaho anazi meza mu gihe cya vuba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko imiryango yimuwe hakozwe ubusesenguzi bijyanye no gutuza abaturage ahantu heza habaha umutekano.

Ati: “Kwimura bariya baturage byabanje gukorerwa isesengura aho ubuyobozi twafatanije n’abakorera muri kariya gace kahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.Twasanze rero hari imiryango igirwaho ingaruka na biriya bikorwa by’ubucukuzi, dushaka uko tubatuza ahantu habaha umutekano tububakira uriya mudugudu.

Ni igikorwa gikomeza aho duhera ku begerewe çyane n’ubucukuzi. Leta ifatanya n’abakora ubucukuzi mu kugera ku bisubizo nk’ibi,abaturage bagatura neza, ubucukuzi nabwo bugakorwa hatabayeho kubangamirana.”

Imiryango irimo kwimurwa ni isanzwe ituye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo mu Kagari ka Gihinga , n’abo mu Kagari  ka Bunyetongo. Imiryango 10 ya mbere yamaze gutuzwa,ni mu gihe hazimurwa imiryango 66.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE